
Mu minsi ishize, Umuyobozi w’agateganyo w’Inkeragutabara mu ntara y’Amajyaruguru, Lieutenant Colonel Higiro Vianney, yumvikanye avuga ko ‘inzererezi z’abanyamahanga’ zigaragaza ko zicuruza inkweto kandi zicuruza imiti y’ubugabo zigomba gufatwa.
Uyu musirikare yabwiye abaturage b’i Musanze ati: "Inzererezi z’abanyamahanga zabinjiye mo hano, zirirwa zicuruza imiti zibabwira ko zitanga imiti y’ubugabo. Ntimubazi? Zirirwa zitanga ngo urubyaro, bakirirwa bagendana ibikweto ku rutugu, wabibara ugasanga bihora ari ibikweto 10 yirirwa atwaye, mumenya ko bariya bantu ntabwo ari beza. Mwabamenye? Murabazi ba bandi birirwa bakenyeye rumbiya?”
Guverineri w’intara y’Amajyaruguru, Mugabowagahunde Maurice, mu kiganiro yagiriye kuri Primo Media Rwanda, yabajijwe niba koko abo Lt Col Higiro yise inzererezi ari Abamasayi nk’uko byavuzwe na benshi ku mbuga nkoranyambaga, ntiyabyemeza.
Uyu muyobozi yasobanuye ko amagambo ya Lt Col Higiro yatewe n’umusore waturutse muri Sudani wagiye gutura i Musanze agaragaza ko agiye kwiga muri kaminuza yaho, aho kwiga agakorwa ibikorwa bibi, bigera n’aho asambanya ku ngufu umukobwa.
Yagize ati: “Colonel Higiro yavuze abanyamahanga muri rusange, ni uko wenda abantu babifashe kuriya. Nk’urugero yatanze ni urw’umunyeshuri ukomoka muri Sudani wari waraje avuga ko aje kwiga, icyo gihe twari twasabye ko asubizwa iwabo kubera ko yari yafashe ku ngufu aho bari bacumbitse undi mukobwa na we w’Umusadaneze bazanye kwiga. Uwo musore ntiyajya mu ishuri, ahubwo akagaragara muri ibyo bikorwa bibi. Ni ho yahereye avuga ati ‘Tumenye aba banyamahanga’.”
Guverineri Mugabowagahunde yasobanuye ko uyu musore yasubijwe muri Sudani kugira ngo inzego z’ubutabera z’iwabo zimwikurikiranire.
2 Ibitekerezo
Esperance uwimana Kuwa 26/09/23
ESE inzererezi n’abamasaye cg nabanyamahanga muri rusange mudusobanurire
Subiza ⇾Alias Kuwa 27/09/23
Abamasayi wabasomye he? Inzererezi nawe wayiba nanjye nshobora kuyiba. Ahubwo buri wese yisuzume Kandi uhagaze aritonde atagwa.
Subiza ⇾Alias Kuwa 27/09/23
Abamasayi wabasomye he? Inzererezi nawe wayiba nanjye nshobora kuyiba. Ahubwo buri wese yisuzume Kandi uhagaze aritonde atagwa.
Subiza ⇾Esperance uwimana Kuwa 26/09/23
ESE inzererezi n’abamasaye cg nabanyamahanga muri rusange mudusobanurire
Subiza ⇾Tanga igitekerezo