![Museveni yaba yakoze impinduka zikomeye muri Guverinoma ya Uganda](local/cache-vignettes/L1000xH667/yoweri-museveni-1-e4137.jpg)
Amakuru aturuka muri Perezidansi ya Uganda aravuga ko Perezida Yoweri Kaguta Museveni yakoze impinduka muri Guverinoma ya kiriya gihugu.
Ni impinduka zigaragarira ku rutonde rw’abagize Guverinoma rwashyizwe hanze by’impanuka n’ibiro bya Museveni ku mugoroba w’ejo ku wa Gatanu, mbere yo guhita ruvanwa ku karubanda byihuse.
Impinduka zatangajwe bivugwa ko Museveni yatangiye kuzikora mu mpera z’umwaka ushize nk’uko ChimpReports yabitangaje.
Muri zo ni uko Gen Katumba Eduard Wamala wari usanzwe ari Minisitiri w’Umurimo n’Ubwikorezi yazamuwe mu ntera, agirwa Visi-Perezida.
Ni inshingano yasimbuyeho Maj. Jessica Alupo.
Gen David Muhoozi wari Umunyamabanga wa Leta ushinzwe umutekano w’imbere mu gihugu we yagizwe Minisitiri w’Intebe, asimbuye Rt Hon Robinah Nabbanja.
Muri izo mpinduka kandi Hon Frank Tumwebaze wari Minisitiri w’Ubuhinzi yagizwe uw’ubutaka, inshingano yari afite zihabwa Betty Amongi wari usanzwe ari Minisitiri w’Uburinganire.
Uyu na we yahise asimburwa na Persis Namuganza.
Urutonde rwashyizwe hanze na Perezidansi ya Uganda runerekana ko Gen (Rtd) Kale Kayihura wigeze kuba Umuyobozi Mukuru wa Polisi ya Uganda yagizwe Minisitiri ushinzwe amazi n’ibidukikije, mu gihe Lt Gen James Mugira yagizwe Umunyamabanga wa Leta ushinzwe ubucuruzi.
Ruth Nankabirwa wari Minisitiri w’Ingufu we yagizwe umuyobozi mukuru uhagarariye Guverinoma mu Nteko Ishinga Amategeko, asimbuye Dennis Obua wagizwe Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Amazi n’Ibidukikije.
Ni mu gihe Vincent Bamulangaki Ssempijja wari Minisitiri w’Ingabo yashyizwe ku gatebe, na ho Gen Wilson Mbadi wari Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda agirwa Minisitiri w’Umutekano.
Kugeza ubu aya makuru ntabwo aremezwa burundu kuko umuvugizi wungirije wa Perezida Yoweri Kaguta Museveni, Farouk Kirunda yasabye abanya-Uganda "kudaha agaciro amakuru y’impinduka muri Guverineri akomeje gucicikana".
Uyu kandi yavuze ko izo mpinduka zitigeze zibaho.
1 Ibitekerezo
TUMWIBAZE Kuwa 17/02/24
MUSEVENI YESI
Subiza ⇾Tanga igitekerezo