![N.Kivu:Lt-Col Guillaume Ndjike Kaiko yatagatifuje Wazalendo](local/cache-vignettes/L1000xH566/ghvtgjmweaecdpd-3f39e.jpg)
Abaturage ba Goma bamaze iminsi bavuga ko batewe impungenge z’umutekano mucye baterwa n’urubyiruko rwa Wazalendo bakorera mu kwaha kwa FARDC ariko ugasanga ijwi ryabo ritagera kure bitewe n’uburyo uru rubyiruko rufite ijambo.
Uretse na Wazalendo, abaturage bakunze kuvuga ko n’abasirikare ubwabo bazambya umutekano wabo bityo ugasanga bamwe barameneshejwe abandi bakicwa.
N’ubwo bavuga ibi ariko, ntibahuza na Lieutenant-Colonel Guillaume Ndjike Kaiko, umuvugizi w’ingabo za RDC mu majyaruguru ya Kivu, kuko we avuga ko Wazalendo irengana nta kibazo irateza namba mu bice irimo.
Yabitangaje kuri uyu wa kane tariki ya 29 Gashyantare 2024 kuri radio Okapi ,aho yavuze ko nta bimenyetso bifatika byerekana ko Wazalendo bagira uruhare muri ibyo bikorwa by’ubugizi bwa nabi.
Gusa avuga ko ngo hari abasiviri benshi batawe muri yombi kugeza ubu bambaraga imyenda ya FARDC bakanitwaza intwaro.
Wazalendo mu byo yagiye ishinjwa cyane harimo gukomeza gutera ubwoba abaturage ndetse no kubiba bakoresheje imipanga, amahiri n’Amacumu ndetse n’imbunda.
Urugero rutangwa ni nka tariki 29 Ukwakira 2023, aho agatsiko ka Wazalendo kitwaje itwaro gakondo maze birangira bibye ingo nyinshi iherereye muri Quartier ya Lac Verts na Majengo , biba amafaranga ndetse n’ibindi bikoresho byo mu mazu nka Television n’ibindi birimo ibikoresho byo mu gikoni.
Nyuma yaho bagiye bagaragara biba bakanica amatungo arimo ingurube , ihene , inkoko n’ibindi.Si ibyo gusa banashinjwa kwica abanye Kongo bavuga ururimi rw’ikinyarwanda bafatanyije na FARDC, FDLR n’abandi.
Tanga igitekerezo