![Namibia: Ramaphosa, Tshisekedi na Ndayishimiye bakomeje kunoza umugambi wo kumara bamwe mu Banyekongo](local/cache-vignettes/L1000xH551/screenshot_2024-02-25_110106-607d2.jpg)
Perezida wa Afurika y’Epfo, CyrilRamaphosa yakoranye inama na Perezida Felix Tshisikedi wa Repubulika ya Demokarasi ya Congo, Perezida w’u Burundi, Évariste Ndayishimime, ndetse na Perezida wa Malawi, Lazarus Chakwera wa Malawi.
Aba bakuru b’ibihugu bose bohereje ingabo mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo gufasha FARDC kurwanya inyeshyamba za M23, babonanye mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru, bahuriye muri Namibia, aho bitabiriye umuhango wo gushyingura Perezida Haige Geingob wapfuye ku itariki 4 Gashyantare.
Iyi nama ije ikurikira indi aba bakoreye muri Ethiopia, aho bahuriye bitabiriye inama ya Afurika Yunze Ubumwe iherutse kubera I Addis Abeba.
Perezidansi ya Afurika y’Epfo dukesha iyi nkuru ibinyujije kuri X yatangaje ko aba bayobozi, ibihugu byabo byohereje ingabo mu butumwa bwa SADC muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo, baganiriye ku kugarura amahoro n’umutekano mu burasirazuba bwa DRC.
🇿🇦 His Excellency President @CyrilRamaphosa held a meeting with HE President Felix Tshisikedi of the Democratic Republic of Congo, HE President Évariste Ndayishimiye of Burundi and HE President Lazarus Chakwera of Malawi earlier today in Namibia.
The meeting continues from an… pic.twitter.com/y6xFMuJSwK
— #SONA2024 | Presidency 🇿🇦 (@PresidencyZA) February 25, 2024
1 Ibitekerezo
saidi Kuwa 25/02/24
Ni ukuri uyu mutwe w’inkuru wanditswe mu bisigisigi bya RTLM,U uhezanguni ntacyo bugeza kuri nyirabwo na society uretse kuyirimbura.
Ariko mujye mumenya ko iherezo rya byose riri bugufi.Ese iyo ngengabitekerezo uzayihagararana imbere y’Imana?
Nujya kuvuga ujye ubanza ubyibaze...
Nubwo utabireka ngo bitambuke,ariko nziko ubisoma
Subiza ⇾Tanga igitekerezo