Ambasaderi w’u Rwanda mu Buholandi wanabaye Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ububanyi n’amahanga, Olivier Nduhungirehe, yasobanuye uko yareze Prof. Charles Kambanda ku wahoze ari Ambasaderi wa Leta zunze ubumwe za Amerika, Peter Vrooman, akanga kumukurikirana.
Ni inkuru ishingira ku nama iherutse guhuriza hamwe abahuriye mu ihuriro ryiswe ‘Platform for Rwandans’ Common Good’ barwanya ubutegetsi bw’u Rwanda, yabereye i Washington DC muri USA tariki ya 20 Gicurasi 2023. Abayitabiriye barimo umunyamategeko akaba n’umuvugizi waryo, Charles Kambanda.
Ambasaderi Nduhungirehe yagize ati: “Ndibuka ko ku ya 5 Mutarama 2019, yagiye kuri Radio Itahuka, umuyoboro wa YouTube ukorera muri US, asezeranya, mu rurimi rw’Ikinyarwanda ‘guhiga abantu ba Kagame kugeza mu mudugudu’, yongeraho ko ‘aba bantu bose bashobora kuzicwa, cyane ko nta gihugu cy’igituranyi kizemera kubakira.”
Muri iki kiganiro, Kambanda yumvikanye avuga ko abarwanya Perezida Kagame bafite uburenganzira bwo kumurwanya hamwe n’abantu be, bakoresheje intwaro kandi ko hari n’abari mu gisirikare cy’igihugu biteguye kubafasha. Yongereyeho ko nibibaho, abantu bazabahiga, bakabica kugeza ku rwego rw’umudugudu. Ati: "Abantu bazaba bakurikiye Kagame. Hasi hazaba abaturage bahiga bariya bantu bose kugeza ku mudugudu. Binyuze mu nzira y’intambara, aba abantu bose bashobora kuzicwa."
Uyu mudipolomate yakomeje avuga ko Kambanda yasubiye kuri uyu muyoboro tariki ya 19 Kamena 2019, asaba abakanishi bose bakorera i Kigali kwangiza [ngo yakoresheje ijambo ‘sabotage’] imodoka z’abayobozi bo mu Rwanda.
Ambasaderi Nduhungirehe yavuze ko ashingiye ku byavuzwe na Kambanda, yagejeje impungenge ku wahoze ari Ambasaderi wa USA mu Rwanda, amumenyesha umugambi wa jenoside n’iterabwoba uyu mugabo afite.
Ambasaderi Nduhungirehe ati: “Ubwo nagezaga impungenge kuri Ambasaderi wa US i Kigali ku guhamagarira kwe gukora jenoside n’iterabwoba, byakorewe ku butaka bwa US mu rurimi rw’Ikinyarwanda, yansobanuriye ko ntacyo bakora ku byavuzwe mu rurimi batumva.”
Uyu mudipolomate yagaragaje ko atanyuzwe n’igisobanuro cya Ambasaderi wa USA, kuko kumva ururimi rw’Ikinyarwanda bitagoranye kurusha kumva Icyarabu.
Tanga igitekerezo