![Ni gute igisirikare kitarinda amashu cyashobora M23?Julius Malema yongeye kwinigura](local/cache-vignettes/L1000xH668/sandf-3-13958.jpg)
Umunyapolitiki Julius Malema ukuriye ishyaka rya EFF ritavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Cyril Ramaphosa ,Perezida wa Afurika y’Epfo, yanenze ishyaka rya ANC riyoboye igihugu, ko ryangije igisirikare cy’iki gihugu kugeza n’ubwo kitapfa no kurinda umurima w’amashu.
Yavuze ko kuba iki gihugu cyarafashe icyemezo cyo kohereza izi ngabo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo gufatanya n’iza SADC ,ari ukuzishora kuko zitabasha gutsinda umutwe wa M23 zagiye kurwanya.
Mu kiganiro yagiranye na radio mpuzamahanga y’Abafaransa RFI kuri uyu wa mbere, yavuze ko uretse kuba izi ngabo za Afurika y’Epfo (SANDF) zitashobora kurasa M23, ngo ntizanabasha kurinda umurima w’amashu byose biturutse ku ishyaka ANC ryamaze gukayura ubukana bw’iki gisirikare nyamara mbere ngo cyari ntayegayezwa.
Yabwiye iyi radio ati “Ingabo zacu ntizishoboye no kurinda amashu, nta cyo zamara mu murima wanjye. Ntabwo zifite ubushobozi bwo kurwanya umutwe wa M23, ANC yangije igisirikare cy’i gihugu cyacu.”
Asanga igisubizo gikwiye cyatuma izi ngabo zihabwa agaciro, ari uko zakurwa muri Congo mu maguru mashya, kuko bitagenze gutyo zishobora kuhashirira bitewe n’uko nta myitoza ihagije bafite ikindi kandi ko nta birwanisho bafite gusa n’iyo byaba bihari ngo ntibamenya kubikoresha.
Ati “Ingabo zitatojwe bihagije zarwana gute na M23 ifite abalimu beza! Ikindi ntabwo zagakwiye kuba ziri muri Congo, rero zigomba guhita zivanwa muri Repubulika ya demokarasi ya Congo mu maguru Mashya.”
Uyu munyapolitiki avuze ibi, mu gihe ingabo za SADC ziri muri RDC zirangajwe imbere n’iza Afurika y’Epfo zikomeje guhura n’akaga gakomeye mu ntambara yashojwe na FARDC n’abafatanyabikorwa bayo.Ni mu gihe kandi mu minsi ishize abasirikare babiri ba Afurika yepfo baherutse kugwa muri iki gihugu baturikanwe n’igisasu bitamenyekanye aho cyaturutse kuko uruhande rwa M23 na FARDC bagiye bitana bamwana.
Ibi nabyo byashingiweho na Malema avuga ko abana b’igihugu Ramaphosa agiye kubamarira ku icumu bagashirira muri Congo nyamara bakabaye bakoresha imbaraga zabo mu kubaka igihugu.
Tanga igitekerezo