
Nibura abantu 36 byemejwe ko bishwe, abandi 20 barakomereka ku Cyumweru mu makimbirane hagati y’abaturage bo mu gace ka Abyei n’abo mu Ntara ya Twic yo muri Leta ya Warrap muri Sudani y’Epfo.
Bulis Koch, umuvugizi wa guverinoma akaba na Minisitiri w’itangazamakuru mu karere ka Abyei, agace gakunze kumaranirwa gakungahaye kuri peteroli kari hagati ya Sudani zombi, yamaganye ibitero byabaye mu gitondo cyo ku Cyumweru mu ntara ebyiri byagabwe n’abantu bitwaje intwaro ndetse n’abasirikare bambaye imyenda y’ingabo z’igihugu cya Sudani y’Epfo.
Koch yatangarije Anadolu Agency kuri telefoni ari muri Abyei ati: "Muri ibyo bitero, abantu 36 barapfuye, barimo abagore n’abana batwikiwe mu nzu (z’ibyatsi)zabo, abandi barenga 20 barakomereka."
Yavuze ko abantu 32 bishwe muri icyo gitero, kandi abantu bane basanzwe bapfiriye mu gihuru mu gitondo cyo kuwa Mbere, bituma abantu bapfuye baba 36.
Yongeyeho ko abo bagabye igitero baturutse mu gace ka Ajak-Kuach mu Ntara ya Twic, na bo bishe umusirikare umwe wa UNISFA (United Nations Interim Security Force for Abyei ) abandi barakomereka.
Yakomeje avuga ko "ibitero bya bunyamanswa byibasiye abasivili" ari ugukomeza urugomo rwica rwadutse mu cyumweru gishize mu karere.
Tanga igitekerezo