Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye aravuga ko u Burundi butigeze bugira umunezero n’umugisha nk’ibyo bufite uyu munsi ku butegetsi bwe.
Perezida Ndayishimiye avuga ko asanga u Burundi bwarabonye umusaruro butigeze bugira mu buhinzi mbere no ku bundi butegetsi, akibaza niba Abarundi bazabirya bakabimara.
Ibi Ndayishimiye yabitangaje kuwa Gatandatu ushize mu Ntara ya Gitega ubwo hibukwaga ku nshuro ya kane urupfu rwa Perezida Pierre Nkurunziza nk’uko tubikesha UBMNews.
Ku itariki ya 8 Kamena, u Burundi nibwo bwibutse ku nshuro ya kane urupfu rw’uwahoze ari umukuru w’igihugu, Pierre Nkurunziza, wapfuye mu 2020. Bivugwa ko muri ibyo birori byakurikiwe n’inyigisho z’umukuru w’igihugu ku bayobozi b’igihugu ku byerekeye icyerekezo cy’igihugu cya 2040-2060.
Muri izo nyigisho umukuru w’igihugu yagarutse kubyerekeye uko igihugu cyifashe muri iki gihe aho yamenyesheje ko u Burundi bwabonye umusaruro mwinshi mu gihugu hose ndetse kuri we agasanga abanyagihugu batazawumara.
Ndayishimiye avuga ko u Burundi ari agahugu gato ko muri Afurika y’uburasirazuba ariko katigeze kagira umugisha nkuko uyu musi bimeze kandi ko Abarundi vuba bagiye kwigenga mu by’ubukungu.
Ndayishimiye akomeza avuga ko u Burundi butigeze bugira umunezero usibye ku butegetsi bwe, gusa akaba ashimira Imana ko yashoboye kwumva amasengesho ye. Avuga ko mu ngendo aheruka gukora mu gihugu hagati mu minsi ishize, yasanze intara zose z’igihugu zaragize umusaruro w’ubuhinzi urenze.
Yagize ati:«Nibwo bwa mbere mbonye umusaruro nk’uyu mu gihugu. Habaye umusaruro w’ibigori urenze hamwe n’ibishyimbo ndetse ndibaza niba Abarundi bazabirya bakabimara. Abahinzi ndetse byarabananiye gusarura byose bimwe biracyari ku misozi. Imirima yuzuyemo ibishyimbo bikaza byiyongera ku miceri yuzuye mu bishanga umusaruro ni mwishi.»
Nubwo Perezida Ndayishimiye yigamba ko igihugu cye cyakize umusaruro urenze w’ubuhinzi ndetse Abarundi bishimye kurusha ibindi bihe byahise, ngo biracyagoye kuko igihugu gifite ibibazo by’amadevize kandi uwo musaruro ntacyo wafasha ngo haboneke umuti w’icyo kibazo cy’amafaranga y’amanyamahanga cyatumye igihugu kibura ibikomoka kuri peteroli ndetse cyatumye n’ibinyobwa bya BRARUDI bibura ku isoko kubera kubura amadevize.
Tanga igitekerezo