![Nigeria: Igisirikare cyasubije abaturage bamaze iminsi bagisaba gukora Coup d'état](local/cache-vignettes/L860xH502/internal-security-3-leadership-concepts-adopted-by-chief-of-defence-staff-maj-gen-chris-musa--860x502-2c10f.jpg)
Igisirikare cya Nigeria cyateye utwatsi icyifuzo cya bamwe mu baturage b’iki gihugu bamaze iminsi bagisaba guhirika Perezida Bola Tinubu ku butegetsi.
Ku mbuga nkoranyambaga abanya-Nigeria bamaze iminsi bahamagarira igisirikare gukora Coup d’état, nyuma y’uko iki gihugu cyugarijwe n’ikibazo cy’ubukungu bwacyo bukomeje kuzamba.
Umugaba Mukuru w’Ingabo za Nigeria, Gen Christopher Musa mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru, yavuze ko abakomeje gusaba ko Perezida Tinubu ahirikwa ku butegetsi "nta kiza bifuriza igihugu".
Gen Musa yavuze ko nk’igisirikare biteguye gukomeza gukora igikwiye mu rwego rwo kurinda demukarasi.
Yagize ati: "Uwo ari we wese uri gusaba ibi bintu ntabwo akunda Nigeria. Ndagira ngo nsobanure neza ko Ingabo za Nigeria zibereyeho kurinda demukarasi. Twese dukeneye demukarasi, kandi iyo ihari tubaho neza. Rero tuzakomeza gushyigikira demukarasi."
Umugaba Mukuru w’Ingabo za Nigeria yaboneyeho kuburira abakomeje gusaba ko muri kiriya gihugu hakorwa coup d’état ko "ni abantu ba Shitani batifuriza icyiza Nigeria. Bakwiye kwitonda kubera ko amategeko azabakurikirana".
Uyu musirikare yemeye ko muri iki gihugu koko ko hari ibitagenda neza, gusa ashimangira ko bigoye kubona ibintu byose bitunganye.
Tanga igitekerezo