Niyonzima Olivier Seif uherutse guhagarikwa n’ubuyobozi bwa Kiyovu Sports kugeza umwaka w’imikino wa 2023-2024 urangiye adakina, yatakambye asaba imbabazi.
Kuri uyu wa Mbere tariki ya 1 Mata 2024, Seif yicaye hamwe yandika ibaruwa isaba imbabazi ubuyobozi bwa Kiyovu Sports bwamuhagaritse.
Mu ibaruwa ifunguye, uyu mugabo w’imyaka 31 y’amavuko ukina hagati mu kibuga yugarira yanditse avuga ko asabira imbabazi amakosa yakoze kuva yagera muri Kiyovu Sports.
Akomeza yizeza ubuyobozi ko bitazongera ko baca inkoni izamba nk’ababyeyi.
Amwe mu makosa yasabiye imbabazi harimo kuba ikipe yarigeze guhagarika imyitozo icyumweru ubwo biteguraga umukino wa shampiyona na Etoile de l’Est ndetse bakanawutsindwa igitego 1-0.
Kigali Today itangaza ko Kiyovu Sports yiteguye kubabarira uyu mugabo akagaruka mu bandi bagakomezanya imikino itanu isoza shampiyona ya 2023-2024.
Tariki 10 Werurwe 2024 nibwo Niyonzima Olivier Seif yandikiwe ibaruwa imuhagarika mu kazi yari yasinyweho na Perezida Mbonyumuvunyi Abdul Karim.
Niyonzima Olivier Seif yageze muri Kiyovu Sports kuri iri ku mwanya wa munani muri shampiyona n’amanota 34,mu mpeshyi ya 2023.
Tanga igitekerezo