Umunya-Maurtanie Mohamed Wade utoza Rayon Sports, yatangaje ko hari abantu bo muri iyi kipe basigaye bamwita umusazi cyangwa ikirimarima kubera ibyemezo asigaye afata, gusa avuga ko kuri we ntacyo yumva bimutwaye.
Uyu mutoza yabibwiye itangazamakuru nyuma y’umukino w’umunsi wa 12 wa shampiyona Rayon yari imaze gutsindamo Bugesera FC igitego 1-0.
Igitego cyo ku munota wa 11 w’umukino cya myugariro Bugingo Hakim ni cyo cyafashije Murera kwegukana amanota atatu, inahita ifata umwanya w’akabiri by’agateganyo n’amanota 23.
Iyi kipe kuri ubu irarushwa amanota abiri na mukeba wayo APR FC ikina na Kiyovu Sports ku mugoroba wo kuri uyu wa wa Gatandatu.
Mohamed Wade yabwiye itangazamakuru ko n’ubwo Rayon Sports imaze iminsi yitwara neza hari abo bitanyura, bikageza aho bamwita umusazi kubera ibyemezo ajya afata.
Ati: "Buri wese ambwira ko ndi umusazi. Nta kibazo ndi umusazi. Nkora ibyo ngomba gukora. Mfata ibyemezo byanjye kandi nkirengera inshingano z’ibivamo.”
Yunzemo ko hari n’abarengera bajya bamufata nk’ikigoryi, gusa we akaba atabyitayeho kuko ibyemezo afata ari we ubibazwa iyo bidatanze umusaruro mwiza.
Ku bwa Wade, kuba Rayon Sports imaze imikino ibiri yikurikiranya itsinda ngo si byo bimuraje ishinga.
Yavuze ko "intego yanjye si ugutsinda imikino ikurikirana. Intego yanjye ni ugutwara igikombe cya shampiyona. Icy’ingenzi kuri njye ni impera za shampiyona.”
1 Ibitekerezo
Tuyishimirej.m.v Kuwa 15/02/24
Noneseruvumbunimubanzemumusuhurize
Subiza ⇾Tanga igitekerezo