![Nka Amerika nta ntwaro tugiha u Rwanda: Lucy Tamyln](local/cache-vignettes/L1000xH627/20240224_113649-f8545.jpg)
Leta Zunze Ubumwe za Amerika zatangaje ko zimaze igihe zarahagaritse ubufasha bwa gisirikare zajyaga ziha Igisirikare cy’u Rwanda.
Byatangajwe na Ambasaderi wazo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Lacy Tamyln, ubwo ku wa Gatanu tariki ya 23 Gashyantare yagiriraga uruzinduko mu mujyi wa Goma.
Aha i Goma yahakiririwe na Guverineri w’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru, Général-Major Peter Cirimwami Nkuba, bagirana ibiganiro.
Kuri ubu haracyari ubwoba bw’uko inyeshyamba zo mu mutwe wa M23 zishobora kwigarurira Goma, dore ko imirwano hagati yazo n’Ingabo za FARDC imaze iminsi ibera mu bilometero bike uwuvuyemo.
Leta Zunze Ubumwe za Amerika zishinjwa na RDC guha ubufasha uriya mutwe zibicishije mu Rwanda; gusa zo zigahakana ibyo birego.
Ambasaderi Lucy Tamyln yavuze ko nta bufasha ubwo ari bwo bwose Amerika igiha igisirikare cy’u Rwanda, kuko imaze igihe yarabuhagaritse.
Yagize ati: "Twahagaritse ubufasha bwa gisirikare ku Rwanda. Leta Zunze Ubumwe za Amerika nta bufasha ziha Igisirikare cy’u Rwanda, ntitukibaha intwaro cyangwa ibikoresho".
Muri Nzeri umwaka ushize ni bwo Amerika yatangaje ko igiye kugabanya ubufasha bwa gisirikare yajyaga iha Igisirikare cy’u Rwanda.
Byari nyuma yo kurushyira ku rutonde ruzwi nka CSPA ruriho ibihugu bikoresha abana mu gisirikare.
Amerika yashyize u Rwanda kuri uru rutonde iruhora umutwe wa M23 ushinjwa kuba winjiza abana mu gisirikare cyawo. U Rwanda rushinjwa guha ubufasha uyu mutwe, gusa rwo rwakunze guhakana ibyo birego.
2 Ibitekerezo
Minani Kuwa 24/02/24
Ubufasha babureke, icyo imfashanyo zibyara twe turakizi.
Subiza ⇾ahirwe Kuwa 24/02/24
M23 ntimukangwe nabo bajura ba USA
Subiza ⇾Ref: in 1994 banze gutabara abatutsi bicwaga mu Rwanda ngo ntakintu bakurayo(imitungi)
Tanga igitekerezo