
Abavandimwe; Nkaka Ignace uzwi nka Laforge Fils Bazeye n�umuvandimwe we, Lt. Col. BEM L�onard Nkundiye ntibahiriwe n�ibikorwa birwanya ubutegetsi bw�u Rwanda.
Aba bombi bavuka mu cyahoze ari Komini Karago, ubu ni mu karere ka Nyabihu. Uyu Lt. Col. Nkundiye yari mu ngabo z�igihugu ku butegetsi bwa Gen. Maj. Juvenal Habyarimana (Forces Arm�es Rwandaises) nyuma zitsindwa urugamba zigana muri Zaire (Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo y’ubu).
Nkundiye yahoze mu ngabo igihumbi magana atanu zarindaga uwari umukuru w�igihugu. Yinjiye mu barwanyi ba ALIR bateye u Rwanda muri 1997. Muri za 90, yashinzwe kuyobora OPS Mutara.
Urupfu rwa Lt.Col. L�onard BEM Nkundiye
Umwe mu babaye muri FDLR yashinzwe nyuma ya ALIR (Arm�e pour la Lib�ration du Rwanda), yabwiye Bwiza.com ko yari mu gace karimo iyo mirwano hagati ya ALIR na APR ahitwaga muri Komini Nyamutera Nyamutera (Umurenge wa Rugera mu Karere ka Nyabihu.) mu 1998.
Ati � Uwo munsi ndawibuka pe! zari fuye ebyiri zaturutse i Nyamutera, Abacengezi barabasunitse barara mu Cyanika [Umurenge wa Rurembo] ku munsi wakurikiyeho bakomereza ahitwa mu Kidandari. Habayeho ibyo bita amazinga. APR yakomeje kubahiga kugeza ubwo bambutse bajye muri Giciye, ni naho bamurasiye.�
Ku makuru yakwirakwijwe ko Lt. Col. Nkundiye ari we wirashe ubwe, uyu ati � Bari bokejwe igitutu cyane, nkeka ko yarashwe. Hari n�ibindi bivugwa ko indege yatwaye umurambo we yakoze impanuka ubwo yari iwujyanye i Kigali, ni ibintu tutamenye neza.�
Ikinyamakuru "The Newyork Times" mu nkuru gikesha Ibiro Ntaramkakuru by�Abongereza (Reuters) mu nkuru yacyo yo kuwa 5 Kanama 1998 ifitwe umutwe ugira uti � 60 Hutu Rebels, Including a Commander, are killed in Rwanda� kigaruka ku rupfu rwa Lt. Col. Nkundiye kikemeza ko yapfuye muri Nyakanga 1998.
Ubwo yapfaga yari umuyobozi wungirije wa ALIR aho yari yungirije Col. Dr. Froduard Mugemanyi na we wiciwe ahitwa Mussebeya muri Komini Nyarutovu mu ntangiro za Kanama 1998 nyuma y�ibyumweru bibiri Col. Nkundiye yishwe.
Murumuna we, LaForge Fils Bazeye wari Umuvugizi wa FDLR, yatawe muri yombi n�ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) kuwa 10 Ukuboza 2018 mbere yo gushyikirizwa u Rwanda.
Mu butumwa yacishije kuri Twitter, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y�Ububanyi n�Amahanga, Amb. Nduhungirehe Olivier, yavuze ko La Forge Fils Bazeye usanzwe ari Umuvugizi wa FDLR umutwe ukorera muri RDC, yatawe muri yombi n�ingabo z�iki gihugu (FARDC), hakaba hari icyizere ko ashobora koherezwa mu Rwanda.
Byaje gukunda, uyu mugabo wumvikana kuri radiyo zo hanze y�igihugu anenga u Rwanda mu buryo bukomeye, yoherezwa mu Rwanda ndetse agezwa imbere y�ubutabera. Uyu, mbere ya Jenoside yari umunyeshuri muri Kaminuza y�u Rwanda i Nyakinama mu ishami ry�indimi.
Yakatiwe gufungwa iminsi 30 nyuma yo kuburana ifungwa n�ifungurwa ry�agateganyo. Akurikiranyweho ibyaha birimo iby�iterabwoba ndetse n�ibikorwa bigamije guhungabanya umutekano w�igihugu n�ubugambanyi mu gukora ibyaha.
Birumvikana ko ari Lt. Col. BEM L�onard Nkundiye atageze ku cyo yashakaga ndetse na murumuna we ntibimuhire kuko ategerejwe kuburana ku byaha bimenyerewe ko bikomeye, bishobora kumuhesha imyaka myinshi afunzwe mu gihe byamuhama.
Umunyamakuru wacu akaba n’ umucukumbuzi mu bya politiki, wari umunyamakuru wa ORINFOR, Munyakayanza Samuel, yemeza ko intambara y’abacengezi yari ikaze cyane ariko ngo yaje kuzima igihe ba Nkundiye, wari umurwanyi ukaze, bari bamaze gupfa. Ingabo z’abacengezi zacitse intege kuko zari zimaze gucibwa umutwe.
Yagize ati " Imyaka yakurikiyeho abo barwanyi baje kwisuganyiriza muri DRCongo buhoro buhoro, umubare wabo ugenda wiyongera ari nako bagaba rimwe na rimwe ibitero ku Rwanda ariko bidafite ingufu."
Muri uko kwisuganya ni bwo ba Laforge baziyemo mu gihe intambara y’abacengezi byari bizwi ko yarangiye burundu. Ibiherutse kuba ku iyicwa rya ba Gen. Mudacumura na bagenzi be benshi byaba noneho ari ukuzima burundu kw’ imitwe irwanya u Rwanda? Byaba ari amahire!
1 Ibitekerezo
HITAMUNGU JEAN DAMASCENE Kuwa 31/12/19
BIHANGANE NTAWE TWIBUKA CYANGWA SE TUZI KWANGA URWANDA BYAHIRIYE NIBAVE KU IZIMA BAYOBOKE NTACYO BAZABA .BIBILIYA ITI ’’NIMWEMERA MUKUMVIRA MUZARYA IBYIZA BYO MU GIHUGU ARIKO NIMWANGA MUKAGOMA INKOTA Y’UWITEKA IZABARYA’’
Subiza ⇾Kuwa 25/01/20
Uwanga u Rwanda wese namahoro azagira
Subiza ⇾Tanga igitekerezo