![Nyagatare:Baracyasangira amazi n'inka](local/cache-vignettes/L1000xH998/img-20240327-wa0047-b16a3.jpg)
Mu Karerere ka Nyagatare ho mu ntara y’Uburasirazuba, haravugwa ikibazo cy’ibura ry’amazi meza kugeza ubwo abaturage basangira amazi n’inka.
Ni ikibazo gihuriweho hafi n’imirenge yose yo muri aka karere,aho usanga bahitamo gukoresha amazi y’ibidendezi yanduye asanzwe ashorwamo inka.
Hari abaturage bo mu Kagari ka Kabare, mu murenge wa Rwempasha baganiriye n’itangazamakuru bavuga ko bahisemo gushoka ibishanga abandi bakayoboka ibidendezi bakunze kwita ibidamu n’umuvumba ubusanzwe bikoreshwa mu gushora inka.
Bavuga ko impamvu nta yindi ari uko ikiguzi cy’amazi meza kiri hejuru, aho ijerekani imwe usanga ngo igura amafaranga 300frw.
Ati : ”Iki ni ikibazo kiri kudindiza iterambere ryacu kuko umwanya twagakwiye kuba turi gukora ibindi, tuba twagiye kuvoma. Twakigejeje ku nzego z’ubuyobozi zitandukanye yaba ubw’akarere ndetse na Wasac ariko byaranze biba iby’ubusa. Twifuza ko inzego z’ubuyobozi bireba zadufasha kukivugutira umuti urambye”.
Undi nawe ati:”Reba aya mazi y’umuvumba niyo turi kuvoma kandi nawe urabona ko inka ziri gushoka mo nazo,ubwo badufashije tukabona amazi rwose biratubamgamiye.”
Ku ruhande rw’ubuyobozi, buvuga bakizi kandi barimo kugikurikirana binyuze mu mishinga yamaze kwemezwa izabikurikirana.
Ati : ”Ntabwo twicaye. Dufite umushinga Muvumba Multipurpose Dam ugomba kuzaba igisubizo cy’iki kibazo tutanibagiwe ikibazo cy’umuriro w’amashanyarazi."
Ni umushinga wari waradindijwe n’icyorezo cya COVID 19, ariko kuri bu wongeye gusubukurwa, ndetse abawukoramo bafite ofisi twabatije hano ku karere bari gukoreramo rwose abaturage batagerwaho n’amazi meza bashonje bahishiwe”.
Intara y’Uburasirazuba by’umwihariko akarere ka Nyagatare na Gatsibo twagiye turangwa no kutagira amazi meza byagera ku gihe cy’impeshyi ho ugasanga birushijeho kuba ingorabahizi.Gusa ubuyobozi bwagiye bugaragaza ko bugenda burushaho gushakira umuti iki kibazo.
Tanga igitekerezo