Ubuyobozi bw�akarere ka Nyamasheke buvuga ko nubwo ikibazo cy�abakozi babishoboye mu nzego zinyuranye kigenda gikemuka ugereranije n�uko byari biri mu myaka ishize, hagikenewe byinshi byo gukorwa kugira ngo aka karere kakigaragaza ubukene cyane ugereranije n�utundi mu gihugu kabashe kubwikuramo, abarangiza kaminuza bagasabwa kuba umusemburo w�impinduka kugira ngo iterambere ryifuzwa ribashe kugerwaho.
Ni bimwe mu byavuzwe n�umuyobozi w�aka karere wungirije ushinzwe iterambere ry�ubukungu Ntaganira Josu� Michel,ubwo abanyeshuri 455 barangije mu mashami anyuranye muri kaminuza ya Kibogora polytechnic iri mu murenge wa Kanjongo muri aka karere bashyikirizwaga impamyabushobozi zabo,aho yanashimiye cyane perezida Kagame wagize uruhare rukomeye mu ishingwa ry�iyi kaminuza kubera imiyoborere myiza ye ifasha buri munyarwanda wese ubishaka kongera ubumenyi.
Yavuze ko mbere y�uko iyi kaminuza itangira muri aka karere hari ikibazo gikomeye cyane cyo kubona abize bihagije babasha kukazamura, aho bamwe baburaga uko bagira bakambuka imipaka bajya gushaka ubumenyi mu bihugu by�ibituranyi bavunika cyane,banatanga amafaranga y�umurengera abandi bagasaza batongereye ubumenyi kubera kubura uko bagira, bigatuma n�akarere gakoresha abadafite ubumenyi buhagije n�ababufite baturutse ahandi ntibahamare kabiri, ariko ngo igisubizo cyarabonetse.
Ati�� nta kindi twakora uretse gushimira cyane umukuru w�igihugu cyacu Paul Kagame kubera imiyoborere myiza ye yatumye n�iri shuri riboneka abana bacu bakabona aho bongerera ubumenyi, n�abandi bari barabuze uko bakomeza amashuri yabo ngo barusheho gutanga umusaruro ushyitse bakabishobora, tugashimira n�itorero M�thodiste Libre mu Rwanda nyiri iri shuri imbaraga bashyira mu kurikomeza, tukaboneraho gusaba abarirangizamo bose kuba koko umusemburo w�impinduka nziza mu iterambere ry�aka karere n�igihugu muri rusange.��
Yavuze ko aka karere gakeneye byinshi kugira ngo kazamuke mu iterambere, bikaba bitashoboka kadafite abarezi babifitiye ubumenyi buhagije ngo ireme ry�uburezi rizamuke, kadafite abize ibigira impinduka mu iterambere ryihuse ry�umuturage cyangwa ababasha kumuvura neza igihe yarwaye,ibi byose kimwe n�ibindi abarangije muri iyi kaminuza bakaba ngo barabyize,igisigaye ari ukwitega impinduka bagiye kuzana mu iterambere nyaryo ry�umuturage.
Musabyimana Pascal urangije mu ishami ry�iterambere ry�icyaro avuga ko,kuba yaragiye ahagararira urubyiruko mu byiciro binyuranye muri aka karere akaba azi icyaruteza imbere,ubumenyi yaburaga ngo bumufashe kurwitaho akaba abubonye,agiye kubwifashisha arugira inama y�icyakorwa ngo rwikure mu bukene.
Ati�� ni amahirwe kuba ndagije kwiga ibijyanye no guteza imbere icyaro kandi nsanzwe nkorana n�urubyiruko cyane. Tugiye gufatanya dushake icyaruteza imbere kurushaho, ndwigishe kwizigamira no guteganiriza ejo hazaza, rwirinde kwishora mu ngeso mbi zirukururira mu bibazo birusubiza inyuma, ku bufatanye n�ubuyobozi ndizera ko ntakizananirana,kandi sinigiye gusaba akazi Leta,ahubwo nigiye gufatanya na rwo kwihangira imirimo yaduteza imbere tugaha n�abandi akazi.��
Mujawamariya Sp�ciose urangije mu burezi akaba yari amaze imyaka 11 yigisha mu mashuri abanza, avuga ko imbaraga ze azizanye mu kuzamura ireme ry�uburezi, aho asanga akarere n�igihugu bitatera imbere iri reme rikiri hasi, akizeza umusanzu we mu gutuma uburezi bugenda neza, bikazafasha aka karere mu iterambere kuko uburezi bwiza ari umusanzu ukomeye muri uru rwego.
Iyi kaminuza y�itorero M�thodiste Libre mu Rwanda,yafunguye imiryango muri 2012 igamije gukemura ikibazo cy�ababuraga aho bakomereza kaminuza hafi yabo igihe batabaga babonye buruse yo gukomereza muri kaminuza y�u Rwanda,iyi ikaba ari inshuro ya 5 ishyize hanze abajya ku isoko ry�umurimo, ngo bakaba bamaze kuba 1500 nk�uko bivugwa n�umuyobozi wayo,Dr Mukamusoni Dalia.
Tanga igitekerezo