![Nyamasheke: Umubyeyi yahanutse ku mukingo ahita apfa](local/cache-vignettes/L1000xH580/nyamasheke_district-3db35.jpg)
Uwitwa Umazekabiri Béatha w’imyaka 60, wo mu Mudugudu wa Butare, Akagari ka Butare, Umurenge wa Gihombo mu Karere ka Nyamasheke, biravugwa ko yahubutse ku mukingo agahita apfa ubwo yajyaga mu mahugurwa ku kagari, ajyanye no kwiteza imbere binyuze mu kwizigamira bahabwa n’umushinga ubibahuguramo.
Niyitegeka Jerôme, uyobora Umurenge wa Gihombo, yabwiye Imvaho Nshya, dukesha iyi nkuru, ko uyu mugore usanzwe akora imirimo y’ubuhinzi, yahubutse kuri uwo mukingo mu ma saa tatu z’igitondo, kuko yari wenyine, abahanyuze bamubona yapfuye, batabanza inzego z’ubuyobozi, iz’umutekano n’abaturage, hakurikiraho iperereza ryo kumenya icyaba cyamwishe.
Yagize ati’’ Twakurikiranye tubwirwa n’umuryango we ko yari asanzwe afite ikibazo cy’umuvuduko ukabije w’amaraso yari amaze igihe yivuza, bagakeka ko ari cyo kibazo yaba yagize amanutse kuri uwo mukingo kuko kano gace ari ak’imisozi n’imikingo abantu bazamuka bakanamanuka, kuko yari na wenyine yabuze umuramira yikubita hasi ahita apfa.”
Yongeyeho ko umuryango we wavuze ko nta rindi perereza ukeneye mu gihe nta kindi kigaragara yaba yazize, basaba ko bashyingura umurambo we bitiriwe bijya mu yandi masuzuma n’amaperereza atinda kandi ikibazo yagiraga bari bakizi.
Nyuma yo kwemererwa ubusabe bwabo bahise bamushyingura ku wa Gatanu, itariki ya 23 Gashyantare 2024, akaba asize umugabo n’abana batatu.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gihombo yasabye abaturage cyane cyane abarengeje imyaka 40 y’amavuko, kujya bisuzumisha kenshi bakamenya uko imibiri yabo ihagaze, basanga hari ikibazo bafite bakagana abaganga bakabagira inama y’uko bagomba kwitwara, haba mu mirire, imyitozo ngororamubiri n’imirimo bagomba gukora byabafasha gukomeza kubana nacyo.
Tanga igitekerezo