Kuri uyu wa Mbere taliki 18 Nzeri 2023 mu karere ka Nyarugenge umurenge wa Nyamirambo Akagali ka Rugarama hagaragaye inkongi y’umuriro yibasiye Isoko rizwi nk’irya Miduha yangiza ibirimo imyaka n’ibindi bikoresho.
Ni inkongi yabaye ahagana mu masaha ya Saa 14h:00 aho benshi bahise bakwira imishwaro bakimara kubona uwo muriro bagerageza kwirwanaho barokora bimwe mu bicuruzwa bitari byakangiritse.
Reba video
Bamwe mu babonye iyo nkongi baganiriye na BWIZA.COM, bavuze ko iri sanganya ryabagwiriye bari mu kazi nk’uko bisanzwe bagacyeka ko yaba yatewe n’umukozi wasudiraga mu iduka rimwe , gusa abandi bakavuga ko ishobora kuba yatewe na sirikwi (Circuit) bitewe n’uko Fusible yari ishaje.
Bavuga ko imitungo itari micye yangiritse ndetse barusahuriramunduru bamwe bitwikiriye uwo muriro bakagasahurira mu kavuyo bikaba byabasize iheruheru ari naho basaba inzego za Leta kubaba hafi bakabaremera dore ko ngo nta bwishingizi isoko ryari rifite.
Umwe ati"Inkongi yabaye mpari yatewe n’umusuderi warimo asudira ariko biranashaboka ko byaturutse kuri Fusible ishaje.Ibintu byinshi byangiritse twagerageje kwirwanaho turokora ibintu bimwe na bimwe kugeza ubwo polisi ije kutugoboka ikazimya umuriro.Gusa turasaba Leta ko yazatugoboka ikaduhoza amarira y’ibyahatikiriye kuko isoko nta bwishingizi rifite.Ahanini ibyangiritse byiganjemo depot y’imyaka nk’ibishyimbo, amavuta , n’ibikoresho by’abanyeshuri.
Ubwo iyi nkongi yatangiraga kwibasira aka gace, nyuma y’igihe gito imodoka ebyiri za Polisi ishami rishinzwe kuzimya inkongi zahise zihagera ku bufatanye n’abaturage batangira kuzimya umuriro ku bw’amahirwe nta wahasize ubuzima.
Iyi nkongi yibasiye iri soko hatarashira ukwezi yibasiye inyubako izwi ku izina rya L’Espace iherereye ku Kacyiru mu mujyi wa Kigali yangije bikomeye ibikoresho by’agaciro.Ni mu gihe kandi mbere yaho nabwo yari yibasiye agakinjiro ko ku Gisozi nabwo abenshi imitungo yabo irahatikirira.
Tanga igitekerezo