
Uwimana Josiane w’imyaka 32, mu ijoro ryo ku wa 15 Nzeri 2023 yabyariye neza abana batatu (babiri b’abahungu n’umwe w’umukobwa) mu kigo nderabuzima cya Kabilizi giherereye mu murenge wa Rusenge mu karere ka Nyaruguru.
Ni ibintu bidasanzwe kuko ubusanzwe amabwiriza ya Minisiteri y’Ubuzima, avuga ko umubyeyi agomba kwipimisha agitwite, yasanga ari impanga akazabyarira mu bitaro.
Ubwo BWIZA yasuraga uyu mubyeyi kuri uyu 17 Nzeli 2023, aho yari akiri ku gitanda mu nzu y’ababyeyi y’iki kigo nderabuzima, abana be bari bameze neza, bitegura gutaha mu rugo rwabo ruherereye mu kagari ka Maliba muri uwo murenge wa Rusenge.
Uwimana yavuze ko yabyaye neza, ubu imbaraga zikaba zitangiye kugaruka. Yongeraho ko atari azi ko atwite abana batatu kuko atigeze aca mu cyuma mu bitaro by’akarere bya Munini ngo amenye uko inda imeze.
Uwimana yagize ati: "Nabyaye neza. Ubu ndishimye cyane kuko abana banjye bameze neza. Ntabwo nari nzi ko ntwite abana batatu kuko sinigeze nca mu cyuma. Ariko numvaga mu nda harimo abana babiri, umwe ahagana hepfo undi hejuru ye gato. Ibise byamfashe bintunguye kuko kwa muganga bari bambwiye ko nshobora kubyara mu mpera z’uku kwezi kwa Nzeli. Nari ngishakisha amafaranga yo kuzajya ku Munini. Ndashima Imana kuba nabyaye neza."
Uwimana avuga ko ikibazo asigaranye ari ikijyanye no gutunga impinja eshatu kuko ubusanzwe atishohoye. Ati "Ntabwo nabashobora, munkorere ubuvugizi mbone amata kuko mu rugo dufite inka y’indagizo nayo ntikamwa neza."
Umuforomo wabyaje Uwimana avuga ko n’ubwo uyu mubyeyi yaje atinze, umwana wa mbere yavutse neza . Ati: "Umwana wa mbere yavutse neza. Ariko mbona ibimenyetso ko hari undi umwana ndategereza. Abandi babiri baje bicaye. Ariko nabo ndabamubyaza. Umukuru w’umuhungu afite ibiko 2 n’igice (2,5 kg), umukurikiye w’umukobwa afite 2.3 kg n’aho umuto afite 2.0kg. Ubu bose bameze neza, systèmes zose zirakora nta kibazo. Turitegura kubasezerera bagataha."
Muganga avuga ko basaba ababyeyi bose batwite kwipimisha nibura inshuro enye, harimo iyo kujya ku bitaro by’akarere bya Munini guca mu cyuma. Ariko ngo haracyari ikibazo cy’imyumvire bose siko babyubahiriza. Ati "Hari n’ubukene mu baturage. Kubona amafaranga y’urugendo rwo kujya ku Munini hari abo bigora."
Umuyobozi w’akarere ka Nyaruguru wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Byukusenge Assoumpta, yejeje uyu mubyeyi ubufasha. Ati "Inka arayikwiye kugira ngo abone amata amufasha kurera neza abana. Indagizo na yo ni inka, ariko igihe yabona bimugoye yayisubiza agahabwa iye bwite."
Visi meya Byukusenge aboneraho gusaba ababyeyi hose batwite kujya bubahiriza gahunda yo gupimisha inda no gukingiza abana. Asaba uyu mubyeyi kuboneza urubyaro kugira ngo abanze arere abo afite.
Tanga igitekerezo