
Abagore basaga 900 bibumbiye mu matsinda 33 yo mu murenge wa Ruheru mu karere ka Nyaruguru, bavuga ko kumara imyaka isaga 7 bakorana umunsi ku wundi n’umufatanyabikorwa ActionAid Rwanda, byabazamuriye imyumvire bizana ubwimvikane mu ngo zabo, bakorera hamwe bongera umusaruro w’ubuhinzi, barizigama bashora imari mu mishinga yinjiza amafaranga.
Aba bagore babitangarije Bwiza ubwo bamurikaga umusaruro w’ubuhinzi babonye muri iki gihembwe cy’ihinga kuri uyu wa 23 Gicurasi 2023, ugizwe n’ibirayi, amashaza, imboga, karoti n’ibinyomoro.
Ntakirutimama Marthe, Perezida w’ihuriro ry’aya matsinda 33 avuga ko kuva muri 2016, ActionAid ibaha amahugurwa ku bijyanye n’ubuhinzi bw’umwuga, kurwanya ihohoterwa mu ngo, gucunga umutungo no gutegura ifunguro ryuzuye.
Ntakirutimana yagize ati: "Kuva 2016, ActionAid yabanje kuduha amahugurwa ku buhinzi bw’umwuga, kurwanya ihohoterwa mu ngo no gucunga neza umutungo. Ariko ikiruta ibindi nuko kuva icyo gihe, iduhora hafi, ireba intambwe dutera umunsi ku wundi. Duhinga amashaza, ibirayi, imboga n’imbuto. Turahinga tukeza tukiteza imbere. Ubu dufite uruganda ruto rusya ibigori kawunda, dufite na toni zisaga 7 z’ibirayi by’imbuto twabikiye kuzatera mu gihemwe cy’ihinga gitaha."
Mukamugenzi Mélanie nawe wo mu kagari ka Remera, yemeza ko kugira umufatanyabikorwa ubahora hafi byabaremyemo icyizere. Ati "Abagore ba Ruheru twateye imbere. Turahinga tukeza, tukizigama tukabitsa amafaranga muri SACCO, mu ngo zacu tubanye neza n’abatware bacu. Umufatanyabikorwa wacu atuba hafi, buri ntambwe tukayiterana."
Barayavuga Jacques, utuye mu kagari ka Uwumusebeya nawe yemeza ko imikorere ya ActionAid itandukanye n’iy’abandi baterankunga. Yagize ati: “Ni byo. Imiryango ya bariya bagore yateye imbere ku buryo bugaragara ugererenyije n’iyindi. Nta kibazo cy’imbuto zi gutera bagira. ActionAid ibahora hafi buri munsi. Bitandukanye n’abandi baza bagatanga inkunga bagahita bigendera.»
Ubwo budasa bwa ActionAid bugarukwaho kandi n’umuyobozi wa JADF Indashyikirwa, Pst Anicet Kabalisa. Yagize ati: "Ibikorwa byabo birigaragaza. Baguma hamwe, bagaterana intambwe n’umuturage bakamufasha kubigira ibye. Bongera imbaraga mu gukomeza gukorana na wa muturage kugeza acutse.”
Umuyobozi w’akarere ka Nyaruguru, Murwanashyaka Emmanuel, yavuze ko ActionAid ari we mufatanyabikorwa umaze igihe kinini mu murenge umwe wa Ruheru. Meya yagize ati « ActionAid ihakorera kuva mu bihe by’amakomini, ubwo hitwaga komini Nshili kugeza uyu munsi. Irakora kugeza igihe ibonye ko umuturage amaze gutera imbere ikabona kujya ahandi. Ni umufatanyabikorwa dushima."
Umuyobozi wa ActionAid Rwanda, Inès Mwangavu, avuga ko bibanda ku Iterambere ry’umwana n’umugore, bakoresha uburyo bwo kumarana nibura imyaka 15 n’umuturage kugira ngo bamuherekeze mu nzira y’iterambere. Ati: "Tugirana ubucuti na we tukagendana muri iyo nzira y’iterambere. Nyuma tukareba niba hari aho yageze tukabona kujya ahandi." ActionAid ikaba ikorera muri uwo murenge wa Ruheru wonyine kuva 2006.
Mu karere ka Nyaruguru, muri iki cyumweru cyahariwe umujyanama n’umufatanyabikorwa harasurwa kandi imirenge yose igize akarere ka Nyaruguru uko ari 14. Harebwa uko imihigo y’umwaka w’ingengo y’imari 2022/23 yeshejwe. Magingo aya akarere ka Nyaruguru, gafite abafatanyabikorwa bagera ku 118.
Tanga igitekerezo