Mu gihe Ubwongereza bwamaze kwemeza gahunda yo kohereza abimukira mu Rwanda, Umuryango w’abibumbye wita ku mpunzi wongeye gushaka kuburizamo iyi gahunda.
Abashaka kugera amajanja iyi gahunda, harimo abayobozi babiri b’uyu muryango, aribo umukuru w’ishami rya ONU ryita ku mpunzi (UNHCR), Filippo Grandi, na komiseri ushinzwe uburenganzira bwa muntu muri ONU, Volker Turk, aho bavuga ko iyi gahunda izagira ingaruka mbi ku kurinda impunzi n’uburenganzira bwa muntu ku isi.
Mu itangazo basohoye, aba bombi bavuga ko iyi gahunda izagira ingaruka mbi ku kurinda impunzi n’uburenganzira bwa muntu ku isi.Muri iryo tangazo, Grandi avuga ko iyi gahunda y’Ubwongereza ishaka kwihunza inshingano yo kurinda impunzi, ikabangamira ubufatanye mpuzamahanga.
Turk we yavuze ko ari ingenzi cyane kurinda uburenganzira bwa muntu by’umwihariko impunzi n’abimukira bakurwa mu Bwongereza. Aha yavuze ko bavanwa muri iki gihugu bakabanje gusuzumwa umuntu ku giti cye.
Ku ruhande rwa Minisitiri w’intebe w’Ubwongereza Rishi Sunak, nta mbogamizi n’imwe abona yo kohereza aba bimukira mu Rwanda, ahubwo asanga ari intambwe itewe n’impinduka ikomeye ku isi.
Ikindi iyi ntambwe yatewe ngo izafasha kugabanya no guca abimukira bambukaga inyanja mu buryo butemewe n’amategeko no guca abagizi banabi bategaga ibico abantu.
Mu itangazo Rish yashyize hanze kuri uyu wa Kabiri ryagiraga riti " Ni gahunda yo guca intege abimukira b’intege nke ntibambuke mu buryo buteje ibyago no gusenya ubucuruzi bw’ibico by’abagizi ba nabi babanyunyuza imitsi. Niba hari uje hano mu buryo bunyuranyije n’amategeko, ntazashobora kuhaguma".
Ejo hashize kuwa Mbere taliki 22 Mata 2024, nibwo mu kiganiro n’itangazamakuru,Ubwongereza bwemeje ko bitarenze hagati y’ibyumweru 10 na 12 , aribwo abimukira ba mbere bazaba bageze mu Rwanda.Rish Sunak avuga ko iyi gahunda yamaze kwemezwa kandi ko nta kizayikoma mu nkokora.
1 Ibitekerezo
gicebr Kuwa 23/04/24
U Rwanda ntawe rwapfukamiye kugirango abo bimukira bazanwe mu Rwanda, mukomeze murwanire hirya iyo. Ibyo muzemeza tuzabyakira uko bimeze kose.
Subiza ⇾Ariko mudukureho urusaku
Tanga igitekerezo