
Mu gihe inyeshyamba za M23 zirimo gusatira Umujyi wa Sake nyuma yo gufata igiturage cya Karenga, mu birometero 20 uvuye i Sake, biravugwa ko Ingabo za MONUSCO zo muri Operation Springbok zirunze mu nkengero za Kimoka hafi na Sake aho zagiye gutegera M23.
Abaturage bamwe b’ahitwa Lupango na Luhanga nabo bari kwerekeza muri Sake batinya imirwano ikomeye ishobora kwaduka hagati ya FARDC n’inyeshyamba za M23 mu bice bari batuyemo nk’uko bitangazwa n’umunyamakuru Daniel Michombero kuri twitter.
Amakuru aturuka mu nzego z’umutekano akaba avuga ko inyeshyamba za M23 zishaka kuzenguruka igisirikare cya leta zigafata umusozi wa Muremure hejuru ya Kiroshe kugirango zifunge umuhanda Sake-Minova hanyuma zishyire mu kato Umujyi wa Goma ku buryo utabasha guhahirana n’izindi teritwari ndetse na Kivu y’Amajyepfo.
Tanga igitekerezo