
Mu gihe muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo hatangiye ibikorwa byo kwiyamamaza , hari abatangiye kugaragaza uruhande rw’abakandida bashyigikiye ndetse bakaba bakomeje kubavuga imyato, muri abo hakaba harimo Padiri Nahimana wagaragaje ko ari inyuma ya Perezida Tshisekedi.
Uyu Nahimana Thomas abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter (X) yatatse Tshisekedi avuga ko amushyigikiye kuko ari umugabo w’inararibonye kandi uzi icyo gukora , ikindi ngo ibintu byose abikora intambwe ku yindi kandi neza bityo ko akwiye kuyobora DR Congo.
Ati" Perezida Félix Tshisekedi ni umutungo w’agaciro muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ifite, agaragaza ingaruka nziza n’impinduka yagize ku gihugu.Ni umukandida ukomeje kuba ibyiringiro by’igihugu kandi Abanyekongo bafite inyungu zo kongera kumutora.
Nahimana avuga ibi , mu gihe Tshisekedi ashinjwa n’abatari bacye kuba yarateye icyuho gikomeye Repubulika Iharanira Demokarasi yakongo mu byerekeye ubukungu no kunanirwa guhosha intambara z’urudaca by’umwihariko izirimo kubera muri Kivu y’Amajyaruguru cyane cyane intambara ishyamiranyije ingabo za FARDC n’imitwe iyishamikiyeho n’abarwanyi ba M23.
Kwamamaza Tshisekedi ntabwo ari ibintu bishidikanywaho kuri uyu mugabo ubarizwa mu buhungiro, kuko basanzwe bafitanye ubushuti by’umwihariko bushingiye ku guhungabanya umutekano wa Leta y’u Rwanda.
Mu kwezi k’Ukwakira Nahimana yivugiye ko yahuye n’uyu Perezida wa RDC akamwizeza ko agiye gukora ibishoboka byose, ubutegetsi buyoboye u Rwanda kuri ubu bukavaho.
Ni umuhuro abakurikiranira hafi iby’u Rwanda na RDC bahuriza ku kuba Tshisekedi akomeje kwiyegereza abatavuga rumwe n’ubutegetsi bw’u Rwanda, mu rwego rwo kunoza umugambi amaranye yivugiye wo kubukuraho.
Tanga igitekerezo