Nyuma y’amezi atandatu agace ka Palestine kari mu ntambara abagera ku bihumbi mirongo irindwi na bitandatu nibo bamaze kumenyekana bamaze gukomerekera mu ntambara ihuza Palestine na Israel.
Mu itangazo Ministere y’ubuzima ya Palestine yanyujije ku rukuta rwayo rwa Telegram irahamagarira abaturage bo mu gace ka Gaza bacyeneye kwivuza kanseri n’izindi ndwara zikomeye guhabwa uruhushya rwo kujya kwivuza mu mahanga kugira ngo ubuzima bwabo bukomeze gukurikiranwa . Kubera ko iyi ntambara ikomeje gukaza umurego, ministere y’ubuzima muri Palestina ikomeza ivuga ko nta bikoresho bihagije bihari, ndetse n’ibigo nderabuzima ntibihagije ugereranyije n’abarwayi byakira ku munsi. Kugeza ubu baracyafite amikoro yo kuvura abarwayi bagizweho ingaruka n’ iyi ntambara.
Umuryango uharanira uburenganzira bw’umugore mu muryango w’abibumbye uvuga ko kugeza ubu abagore barenga ibihumbi biciwe muri Gaza muri bo hakaba harimo ababyeyi ibihumbi bitandatu basize abana b’imfubyi bagera ku bihumbi cumi n’icyenda.
Uyu muryango kandi uvuga ko abagore b’abanyepalestina barokotse ibitero by’indege bya Israel bimuwe kandi bakaba bamerewe nabi kubera inzara.
Bwiza.com
Tanga igitekerezo