![Pastor Germain wari indaya yasezeranye n'uwacungiraga umutekano The Ben](local/cache-vignettes/L1000xH667/1f30d6ae-d243-4506-bab1-20ed87371902-2777701717161962-9e911.jpg)
Uwahoze acungira umutekano umuhanzi Mugisha Benjamin wamenyekanye nka The Ben yasezeranye imbere y’amategeko na Pastor Niragire Germain wahoze akora umwuga w’ubusambanyi.
Tuyishime Ganza wacungiraga umutekano The Ben mu minsi yatambutse, yasezeranye na Pastor Niragire Germain winjiye mu kwamamaza inkuru nziza ya Yesu avuye mu mwuga w’uburaya.
Aba bombi basezeranye ku wa Kane tariki ya 30 Gicurasi 2024 mu Murenge wa Kimihurura, Akarere ka Gasabo, mu mujyi wa Kigali.
Tuyishime Ganza yamaze igihe kitari gito acungira umutekano umuhanzi w’icyamamare Mugisha Benjamin [The Ben], ariko nyuma aza kubihagarika, yinjira mu gukora umurimo w’Imana.
Ni mu gihe Pastor Germaine yahoze akora umwuga w’uburaya, nyuma aza kuwuvamo atangira kwamamaza inkuru nziza ya Yesu Kristo.
Indi mihango y’ubukwe bw’aba bombi iteganijwe kuwa 28 Nyakanga 2024.
3 Ibitekerezo
mugira Kuwa 31/05/24
??????? Iki sikinyoma ra!!!!
Subiza ⇾Nadine Kuwa 01/06/24
Tubifurije urugo ruhire Imana izabubakire ku rutare!
Subiza ⇾Tm Kuwa 03/06/24
Akabaye icwende.reba iyo kanzu y’umugeni
Subiza ⇾Tanga igitekerezo