![Perezida Kagame agiye gukemura ikibazo cy'abana bo mu bakene batsikamirwa n'abo mu bakire mu kibuga](local/cache-vignettes/L720xH540/fb_img_17120378224549392-fc2b0.jpg)
Umwana w’imyaka 14 uzwi nka Manishimwe Gilbert wigaruriye imitima ya benshi bitewe n’uko asesengura umupira w’amaguru, yasabye Perezida Paul Kagame ubufasha ku bana bapfukiranwa ku mpano zabo bitewe n’ubukene bw’iwabo.
Kuri uyu wa mbere tariki ya 1 Mata 2024 nibwo Umukuru w’Igihugu yagiranye ikiganiro na Radio 10 na Royal FM.
Ubwo hari hagezweho umwanya wo kumva ibibazo n’ibitekerezo by’abaturage, Manishimwe wo mu Karere ka Nyaruguru, ni umwe mu bahamagaye ku murongo wa telefone abanza kuvuga ko amukunda ndetse ari umufana wa Arsenal bombi bihebeye.
Nyuma y’aho gato, Manishimwe yabwiye Perezida Kagame ko ashaka kumugezaho ikibazo cy’abana bafite impano ariko ntibahabwe umwanya kubera bava mu miryango itifashije mu mikoro aho imyanya baba batsindiye igurishwa ku bana iwabo bifite.
Perezida Kagame yamusubije ko bigiye gukurikiranwa kandi bigakemuka, ati “Byose byumvikanye rero, nabyumvise neza tuzabikurikirana ibyo uvuga ni byo. Wizere ko ibishobora gukorwa byose bizakorwa kugira ngo icyo kibazo gikemuke.”
Manishimwe Gilbert ni umwana ukiri muto, waje kuba ikimenyabose kubera ubuhanga yagaragaje mu gusesengura umupira w’amaguru ndetse akanawukina.
1 Ibitekerezo
Ishimwe josiane Kuwa 04/04/24
Mukomezekwihangana kandimukomegukoraipereza
Subiza ⇾Tanga igitekerezo