![Perezida Kagame yagaragaje uko DRC n'Uburundi bahurira ku myumvire itakigezweho](local/cache-vignettes/L800xH533/kagame-9-7c71d.jpg)
Perezida Kagame Paul yagaragaje uko mu bihugu by’Uburundi na DRC bahuriye ku myumvire imeze nk’iy’abakoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda ndetse anashimangira ko atari umwihariko wabo kuko no kubitwa ko bateye imbere hari ahakigaragara iyo myumvire ishaje itakabaye ikigenderwaho.
Umukuru w’u Rwanda wari mu kiganiro cyatambutse kuri Radio 10 na Royal FM yavuze ko mu gihugu cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ndetse no mu Burundi hakirangwa ivangura rishingiye ko moko, ibintu yemeza ko atari n’umwihariko w’ibyo bihugu kuko no mu byiyita ko byateye imbere hari ahakigaragara irondaruhu (Racism) ndetse ugasanga na politiki yabyo yubakiye kuri icyo kintu yita imyimvire yashaje (Primitivity) akanabona ko bidatandukanye no kuba Abakoze Jenoside yakorewe Abatutsi nabo bari bafite imyumvire yo kumva ko Abatutsi batagomba kubaho.
Ati “Si umwihariko. Si no muri Afurika gusa biragenda bikajya n’ahandi. Biriya by’irondakoko (Racism) nabyo nabishyira aho ngaho nita ko ari intekerezo zitajyanye n’igihe. Imyumvire ya kera ntabwo iri mu bantu bakiri inyuma gusa nk’Abanyafurika cyangwa nko mu Rwanda, n’abari hanze twita ngo bateye imbere, naho iyo uhabonye iyo racism ndetse politiki ikagendera kuri racism, naho ni nk’aho bakiri aho ngaho kandi ubundi wakwibeshya ukibwira ko bateye imbere mu myumvire, muri politiki no mu gukora ibyo ari byo byose.”
Umukuru w’Igihugu yakomeze avuga ngo “Ibyo rero rwose njye kubyita primitivity ni ko mbibona kubera ko ntaho bifite bishingiye umuntu yahera avuga ngo ni byo umuntu akwiye kuba akoreraho. Ndetse nta naho ndabona bigirira abantu inyungu, ikintu kitagira inyungu, cyangiza gusa wahora ukizirikana kubera iki? Ni ho ikibazo kiri.”
Agaruka ku biri kuba muri iyi minsi ku batutsi bo mu gihugu cya DRC, by’umwihariko mu burasirazuba bw’icyo gihugu, Perezida Kagame yavuze ko nabyo ari nka “Jenoside” ngo kuko Abo bantu bari kwicwa bazizwa ko ari Abanyarwanda bo muri Congo cyangwa Abatutsi bo muri Congo ndetse mu bari kubica hakaba harimo na FDLR igizwe n’Abakoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994.
Perezida Kagame kandi akanemeza ko iriya myumvire ishobora kuba ikiri no muri gihugu cy’Uburundi agira ati “Iby’i Burundi simbizi neza ariko iyo ngengabitekerezo, iyo mitekerereze ishingiye ku moko, ivangura ry’abantu ushingiye ku cyo bari cyo bagatotezwa nabo barayafite ariko ntabwo nzi uko bigenda bikurikirana neza. Ndetse niyo mpamvu ubona muri Congo y’Uburasirazuba hariyo FDLR leta ibashyigikiye, ejobundi Uburundi bugira butya nabwo bwinjiramo urumva ni ibintu bihura.”
Iki kiganiro kibaye mu gihe habura iminsi itandatu gusa ngo mu Rwanda hatangire ibikorwa byo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ku nshuro ya 30, Umukuru w’Igihugu akavuga ko mu igereranya yakoze yasanze kuva mu myaka y’1960 kugeza ubu ngo buri myaka 30 hari ibikorwa biba muri iki gihugu cyangwa se muri aka karere bigaragaza ko iriya myumvire y’ivangura itarahangamurwa.
Ati “Buri myaka 30 uhereye muri za 60 mbere yaho gato na nyuma yaho gato, ibyabaye byatumye abantu baba impunzi, abandi barapfa, gutatana mbese kw’Abanyarwanda, byabaye muri za 60, nyuma y’imyaka 30 kandi urabona no muri 94 ibyabaye, Ubu turi mu 2024 na bwo urumva ni indi myaka 30 uhereye muri 94 nyuma y’iyo myaka 30 ubu turibuka ariko hari ibintu mu karere nabyo bisa na biriya, iyo abantu bicwa muri Congo y’Uburasirazuba, impunzi dufite hano zirenga ibihumbi 100 by’abantu bahunze iwabo kandi bagahunga kubera ko abo bantu bicwa, kubera ko abo bantu batotezwa kandi bagatotezwa kubera ko abo banti ari Abatutsi.”
Umukuru w’u Rwanda ariko akemeza ko ku ruhande rw’u Rwanda hari impinduka zabayeho ku buryo ubu uko igihugu gihagaze bigaragaza ko gifite icyerekezo cyiza ndetse ko cyarenze iriya myumvire ishaje binyuze mu kwigisha abantu bagahindura imyumvire ariko no mu gutanga ubutabera.
Tanga igitekerezo