Perezida Paul Kagame ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere tariki ya 26 Gashyantare, yakiriye mu biro bye Visi-Perezida w’inama ya gisirikare iyoboye Sudani mu buryo bw’inzibacyuho, Malik Agar.
Agar n’itsinda ry’intumwa yari ayoboye bashyikirije Perezida Kagame ubutumwa yagenewe na Abdel-Fattah Al Burhan Abdelrahman uyoboye Sudani mu buryo bw’inzibacyuho.
Perezidansi y’u Rwanda ni yo yemeje ayo makuru mu butumwa yanditse ku rubuga rwayo rwa X, gusa ntiyigera itangaza ibikubiye muri ubwo butumwa.
Perezida Kagame yakiriye ubutumwa bwa Gen Al Burhan, nyuma y’ukwezi n’igice yakiriye muri Village Urugwiro Gen Mohamed Hamdan Dagalo ’Hemedti’ uyobora umutwe witwara gisirikare wa Rapid Support Forces (RSF) urwanya ubutegetsi bw’inzibacyuho bwa Sudani.
Kuva muri Mata 2023 impande zombi ziri mu ntambara yadutse nyuma y’uko bariya ba Jenerali bombi bahoze ari inshuti bari bananiwe kumvikana ku ngingo zitandukanye.
Yaba Jenerali Al Burhan na Gen Hemedti bakomeje kwiyegereza abakuru b’ibihugu biganjemo abo mu bihugu bituranye na Sudani, kugira ngo babafashe gukemura amakimbirane bafitanye.
Mu cyumweru gishize Malik Agar yakiriwe i Kampala na Perezida Yoweri Kaguta Museveni wa Uganda yari ashyiriye ubutumwa bwa Gen Abdel-Fattah Al Burhan Abdelrahman.
Ni Museveni na we waherukaga kwakira Gen Mohamed Hamdan Dagalo.
Perezida wa Uganda mu butumwa yahaye aba basirikare bombi, yabasabye "guhagarika imvururu, bagakora amatora mu mahoro ndetse bakanaha abaturage ubushobozi bwo kwotorera abayobozi".
Museveni kandi yabasabye kuganira ku bibazo bafitanye kugira ngo babashe kugera ku mahoro arambye.
Tanga igitekerezo