Kuri uyu wa 23 Ukwakira 2023, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yagize isabukuru y’amavuko yuzuza imyaka 66 y’ubukuru.
Umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda yavuze ku bw’umwami Mutara III Rudahigwa ku itariki nk’iyi mu 1957. Yavukiye muri Tambwe ho mu karere ka Ruhango k’ubu mu ntara y’Amajyepfo y’u Rwanda.
Perezida Kagame ariko ntiyakuriye mu Rwanda kuko imyaka myinshi y’ubuto bwe yayimaze mu buhungiro mu gihugu cya Uganda aho umuryango we wari warahungiye ivangura moko ryari riri mu Rwanda muri icyo gihe.
Ubwo yaganirizaga abahanzi bitabiriye n’abatsindiye ibihembo muri TraceAwards2023, umukuru w’Igihugu yakomoje kuri ayo mateka ye y’ubuhunzi ababwira ko ari yo yatumye kuri ubu azi ibibi byo kutagira aho wita iwanyu anabemerera ko ababishaka bafata u Rwanda nk’Igihugu cyabo cya kabiri.
Perezida Kagame kuri ubu wujuje imyaka 66 y’ubukuru, yashakanye na Jeannette Kagame. Afite abana bane barimo Ivan Cyomoro, Ange Kagame (Umukobwa), Ian Kagame na Brian Kagame. Yabatirijwe mu idini Gatolika akiri umwana.
Ayobora u Rwanda nk’umukuru w’igihugu kuva mu mwaka w’ 2000, akaba yarageze ku butegetsi asimbuye Pasiteri Bizimungu. Ni umunyamuryango w’Umuryango wa FPR-Inkotanyi ari nawo uri ku butegetsi mu Rwanda, akaba na chairman wawo.
Bimwe mu byo Perezida Kagame azwiho ni ukutihanganira abayobozi badakora neza inshingano zabo, mu mbwirwaruhame ze zitandukanye yagiye agaragaza ko umuyobozi nyawe ari uwita ku nshingano ze kandi akaba yiteguye kuzibazwa.
Mu ruhando mpuzamahanga azwi nk’umuyobozi wakoze ibidasanzwe akabasha kuvana igihugu mu bihe by’ubukene bwatewe n’Intambara na Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 kuri ubu kikaba ari igihugu kigaragara nk’ikiri mu nzira y’Amajyambere.
Azwiho kandi kuba yarabashije kugarura ubumwe n’ubwiyunge mu banyarwanda kuri ubu bakaba babanye neza nyuma y’amateka ashaririye yaranzwe n’ivangura moko ryanagejeje Igihugu kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Bwiza.com, Twifurije umukuru w’Igihugu Isabukuru Nziza
Tanga igitekerezo