
Perezida Paul Kagame kuri uyu wa Kane yakiriye mu biro bye Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Ukraine wamushyikirije ubutumwa yagenewe na mugenzi we Volodymyr Zelensky.
Ibiro by’Umukuru w’Igihugu byatangaje ko uretse ubu butumwa yashyikirijwe, we na Minisitiri Dmytro Kuleba "banaganiriye ku ntambara yo muri Ukraine ndetse n’uburyo bwo gushyigikira gahunda z’amahoro zigamije kurangiza aya makimbirane."
Kuri uyu wa Kane ni bwo Minisitiri Kuleba yageze mu Rwanda, mu ruzinduko rw’umunsi umwe yahagiriraga.
Kuleba yageze i Kigali akubutse i Addis-Abeba muri Éthiopie aho kuri uyu wa Gatatu yahuriye n’abayobozi b’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe, mbere yo kuhasaba gushyigikira igihugu cye mu ntambara gihanganyemo n’u Burusiya.
Perezidansi y’u Rwanda ntiyigeze itangaza ibikubiye mu butumwa Perezida Zelensky yamuhaye ngo ashyikirize mugenzi we w’u Rwanda.
Uyu mukuru wa dipolomasi ya Ukraine mbere yo kuganira n’Umukuru w’Igihugu yari yabanje kugirana ibiganiro na mugenzi we w’u Rwanda, Dr Vincent Biruta.
Ni ibiganiro byasize u Rwanda na Ukraine bisinyanye amasezerano yerekeye iby’ubujyanama mu bya politiki.
Mu butumwa Kuleba yanyujije kuri Twitter, yavuze ko yaganiriye na Dr Biruta ku bijyanye na gahunda ya Perezida Zelensky yerekeye umugambi w’amahoro ukubiyemo ibijyanye no kubungabunga ubusugire bw’igihugu, umutekano mu by’ingufu, gufunguza imfungwa z’intambara no gutahukana abaturage u Burusiya bwatwaye bunyago.
Yunzemo ati: "Turashaka guteza imbere ubufatanye mu by’ubucuruzi, ikoranabuhanga, ubwikorezi bwo mu kirere, ubwubatsi, uburezi n’ibijyanye n’imiti", mbere yo gutangaza ko Ukraine iteganya gufungura ambasade mu Rwanda.
Tanga igitekerezo