
Perezida Paul Kagame yirinze kuvugira byinshi ku kibazo cya Repubulika ya demukarasi ya Congo n’u Rwanda mu nama y’ubukungu ya Qatar, asobanura ko atari cyo cyamujyanye muri iki gihugu cyo muri Asia.
Perezida Kagame yageze i Doha muri Qatar tariki ya 22 Gicurasi 2023, ahura n’abayobozi batandukanye baho n’abandi banyacyubahiro bitabiriye iyi nama, baganira ku byerekeye ubukungu.
Yaganiriye n’umunyamakuru Jennifer Zasajja ukorera Bloomberg, amubaza byinshi birimo n’ikibazo cy’umutekano mu burasirazuba bwa RDC n’umwuka mubi uri mu mubano w’iki gihugu n’u Rwanda.
Perezida Kagame yasobanuriye umunyamakuru ko hafashwe ibyemezo bitandukanye bigamije gukemura ibi bibazo, birimo ibyafatiwe i Nairobi muri Kenya n’i Luanda muri Angola, kandi ko n’umuryango wa Afurika yunze ubumwe uri gutanga umusanzu wawo mu kubishakira ibisubizo.
Yageze aho agira ati: “Ndatekereza, byashoboka twakomeza kuganira bijyanye n’impamvu turi hano, ibyo bibazo tubirekere abakwiye kubikemura.”
Muri Mata 2022 ni bwo hafashwe ibyemezo bya mbere bigamije gukemura ikibazo cy’umutekano muke wa RDC, ni na bwo byemejwe ko hagomba kuba imishyikirano ku mpande zihanganye. Bigaragara ko hakiri urugendo rurerure.
Tanga igitekerezo