Mu gihe amahanga akomeje gushakira umuti ikibazo cy’intambara ihuza Hamas na Israel, u Rwanda narwo ntirwagiye kure yo kwifatanya n’ibihugu bitandukanye mu guhosha iyo ntambara.
Mu nama yo gushaka umuti w’intambara imaze iminsi muri Gaza, Perezida Kagame nawe ari mu bayitabiriye aho yagaragaje ko nubwo umuzi w’iki kibazo ukomeye, ariko bitavuze ko kitakemuka, anemeza ko u Rwanda rwiteguye gutanga umusanzu warwo mu nzira zaganisha ku muti.
Umukuru w’u Rwanda, Paul Kagame yabitangaje kuri uyu wa Kabiri tariki 11 Kamena 2024 mu nama y’icyakorwa mu gushaka umuti w’ikibazo cyo muri Gaza, ahamaze amezi umunani hari intambara imaze guhitana abarenga ibihumbi 37.
Ni inaama yahawe insanganyamatsiko igira iti “Call for Action: Urgent Humanitarian Response for Gaza”, yatumijwe n’Umwami wa Jordan, Abdullah II Ibn Al-Hussein, Perezida wa Misiri, Abdel Fattah El-Sisi ndetse n’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye, António Guterres.
Perezida Kagame yavuze ko ikibazo nk’iki gishyira Isi mu kangaratete, bityo ko no kugishakira umuti, bisaba gushyira hamwe imbaraga, ndetse buri wese agatanga umusanzu we washoboka.
Ati “Imbaraga uburyo, n’ubushobozi, bihagarariwe muri iki cyumba uyu munsi, ntabwo byabura kugira icyo bikora mu gushyira iherezo kuri iki kibazo gishyira mu kangaratere ubuzima bw’inzirakarengane z’abasivile nk’uko dukomeje kubibona umunsi ku wundi.”
Iyi nama ibaye mu gihe umunyamabanga wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika ku munsi w’ejo hashize ku wa mbere, yagiriye uruzinduko mu Misiri ikigamijwe ari ugushaka guhuza impande zombi zishyamiranye, aho yanagiye no muri Israel guhura na Netanyahu. Biteganyijwe ko muri iki Cyumweru Blinken azakomereza ibiganiro birebana n’iki kibazo mu gihugu cya Qatar ndetse na Jordan.
Tanga igitekerezo