
Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye, yavuze ku mwuka mubi umaze iminsi uhwihwiswa mu nzego nkuru z’iki gihugu, asaba Abarundi kwirinda ibibatakariza umwanya.
Mu ijoro ryo kuri uyu wa 24 Nzeri 2023 ni bwo Perezida Ndayishimiye yasesekaye ku kibuga cy’indege cya Bujumbura. Ni nyuma y’iminsi myinshi yari amaze mu mahanga, aho yari mu butumwa butandukanye.
Mu bamwakiriye kuri iki kibuga harimo abofisiye bakuru mu ngabo z’igihugu barimo Umugaba Mukuru, Lt Gen. Prime Niyongabo byavugwaga ko yaba ashaka guhirika ubutegetsi bwe.
Bigendanye n’aya makuru, Perezida Ndayishimiye yatangarije abanyamakuru ko abayakwirakwije aria bantu batigeze bifuza ko u Burundi butekana. Ati: “Wumvirije ibihuha waherayo kuko ahari Imana, Satani arahaguma.”
Yakomeje ati: “Murabizi ko u Burundi kera bwari bwarafatiwe ibihano, hari abandi bagiye babwanduza mu mahanga, babwambika ibara, ubu rero babonye izi ngendo zituma u Burundi bwongera kumenyekana, kuri bo ijuru riba rimanutse. Abo rero ni bo uzasanga bavuga bati ‘None tugire dute? Nituvuga ibyo twari dusanzwe tubeshya, arabibeshyuza. Reka basi dukure umutima Abarundi, bagire umutima uhagaze’."
Perezida Ndayishimiye yahumurije Abarundi, abamenyesha ko nta kibazo kiri mu Burundi. Ati: "Ndagira ngo mbasabe ntihazagire umuntu uzongera guhahamuka ngo yumvise ibintu. Wowe vuga ibyo wabonye. Kandi urumva iyo umuntu akubwiye ikintu, ukakijyana, uba umufashije."
Ndayishimiye ayobora u Burundi kuva muri Kamena 2020. Yaherukaga mu Burundi tariki ya 10 Nzeri 2023.
Tanga igitekerezo