Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi yirukanye ku mirimo Général de brigade Silas Pacifique Nsaguye wari ukuriye ubutasi bwa gisirikare.
Mu Cyumweru gishize ni bwo Général de Brigade wari ukuriye ubutasi bw’u Burundi kuva muri 2021 asimbuye Colonel Ernest Musaba yirukanwe, asimburwa na Colonel Jean d’Affaires Manirakiza.
Amakuru avuga ko iyi ntasi nkuru y’u Burundi yaba yarazize ibitagenda neza muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, aho u Burundi busanzwe bwarohereje ingabo.
Mu byo ashinjwa ngo harimo gutanga inama mbi, zirimo izo kwambika abasirikare b’u Burundi impuzankano y’Igisirikare cya RDC ku buryo byasize icyasha isura ya FDNB.
U Burundi bwafashe icyemezo cyo kwambika abasirikare babwo imyambaro ya FARDC, mu rwego rwo kwirinda ko hari uwamenya ko hari Ingabo bwohereje muri Congo kandi Perezida Evariste Ndayishimiye nk’umuyobozi wa EAC yari afite inshingano zo kunga impande zihanganye.
Nsaguye ashinjwa kandi kudakusanya neza amakuru yerekeye ubutasi, ibyatumye abasirikare benshi mu Burundi bicwa n’umutwe wa M23 bagiye kurwanya bafatanyije n’Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC).
Général de brigade Silas Pacifique Nsaguye nyuma yo kwirukanwa, yahise ajyanwa mu rwego rushinzwe ubugenzuzi bukuru bwa gisirikare.
Tanga igitekerezo