Perezida wa Kenya, William Ruto yemeje ko buri mukozi wese wa Leta agomba gukatwa 3% by’umushahara we mu rwego rwo gufasha abafite ubushobozi buke kubona amacumbi.
Ibi Perezida Ruto yabivugiye mu muhango wo kwizihiza umunsi mukuru uzwi nka Madaraka Day uba buri tariki ya 1 Kamena buri mwaka.
Muri ibyi birori byabereye ahitwa Gatuzi Embu, Perezida Ruto mu ijambo rye yongeye kusaba abakozi ba Leta bose gutanga umusanzu wabo, bigomwa bagatanga 3% by’umushara wabo mu rwego rwo kubaka amacumbi aciriritse.
Perezida Ruto yagize ati: "Biri mu nshingano zacu kureberera bamwe mu rubyiruko badafite akazi no kuzirikana abantu muri rusange badafite aho kuba, kuko usanga ari byo bibaviramo kwiheba bigatuma byateza n’umutekano muke mu gihugu, bityo mu gihe habaho kwigomwa buri mukozi agatanga 3% by’umushara we byafasha kubona amacumbi aciriritse kuburyo byafasha abafite amikoro make kubona aho kuba."
Mu bindi Ruto yavuze ni uko ngo umuntu atameze nk’umugezi kuko buri wese akenera mugenzi we mu buzima kugira ngo atere imbere.
Hari bamwe mu baturage ba Kenya batigeze bishimira iyi gahunda yo gukatwa umushahara ku bakozi ba Leta kuko ngo umushahara w’umuntu ari ndakumirwa.
Yanditswe na Bagabo John
Tanga igitekerezo