Perezida Samia Suluhu Hassan wa Tanzania yashimagije amakipe ya Simba Sports Club na Young Africans yo mu gihugu cye, nyuma yo gusezererwa muri ¼ cy’irangiza cya CAF Champions league.
Young Africans yasezerewe na Mamelodi Sundowns yo muri Afurika y’Epfo kuri penaliti 3-2, nyuma yo kurangiza imikino yombi nta kipe n’imwe ibashije kureba mu izamu ry’indi.
Young Africans yasezerewe mu gihe abafana bayo bemeza ko yakabaye yageze muri ½ cy’irangiza, iyo idatsinda "igitego kigaragarira buri wese" ngo umusifuzi acyange.
Perezida Samia Suluhu Hassan wa Tanzania mu butumwa yanditse ku rubuga rwe rwa X, yabwiye iyi kipe ko yakinnye neza mbere yo gusezeranya abayigize gukomeza kubashyigikira no kubatera imbaraga.
Ati: "Mwakinnye neza Yanga. Mwagaragaje inyota n’imbaraga zo guhesha ishema igihugu cyacu kugeza uyu munsi. Tubitezeho ibirenze ibyo mwakoze muri iri rushanwa rya CAF Champions league mu mwaka utaha w’imikino. Tuzakomeza kubashyigikira no kubatera imbaraga".
Indi kipe Perezida wa Tanzania yashimagije ni Simba Sports Club yari imaze gusezererwa na Al Ahly yo mu Misiri ku giteranyo cy’ibitego 3-0.
Yayibwiye ati: "Mwakinnye neza Simba. Muri uyu mugoroba ntimwatsinze, ariko twabonye ko mwakoresheje imbaraga kandi ziduha icyizere cy’uko muri CAF Champions league y’umwaka utaha ibintu bizaba byiza kurushaho. Intego yacu ni ugukomeza kubashyigikira no kubatera imbaraga".
Simba Sports Club yasabwaga kujya gutsindira Al Ahly iwayo yasezerewe n’iyi kipe yo mu Misiri ku giteranyo cy’ibitego 3-0, yo kuyitsinda ibitego 2-0.
Ni ibitego byombi byatsinzwe mu gice cya kabiri cy’umukino na Amr Mohamed Eid El Solia na Mahmoud Abdel Moneim Abdel Hamid Soliman (Kahraba), bisanga icyo Ahmed Nabil Koka yari yatsindiye mu mukino ubanza wabereye muri Tanzania.
Tanga igitekerezo