
Perezida Paul Kagame kuri uyu wa Kane tariki ya 25 Gicurasi, byitezwe ko yakira ubutumwa bwa mugenzi we Volodymir Oleksandrovych Zelensky wa Ukraine.
Ni ubutumwa Umukuru w’Igihugu ashyikirizwa na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Ukraine, Dmytro Kuleba utegerejwe i Kigali.
Umuvugizi wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda, Alain Mukuralinda, yabwiye BWIZA ko Minisitiri Kuleba "araza uyu munsi azaniye Perezida wa Repubulika ubutumwa bwa mugenzi we [wa Ukraine]."
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Ukraine aragera i Kigali akubutse i Addis-Abeba muri Éthiopie, aho kuri uyu wa Gatatu yahuriye n’abayobozi b’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe.
Kugeza ubu ibikubiye mu butumwa ashyikiriza Perezida Paul Kagame ntibiramenyekana; gusa biri muri gahunda yo gushakira amaboko igihugu cye mu bya dipolomasi we na Perezida Zelensky bamazemo igihe.
Kuva muri Gashyantare umwaka ushize ubwo Ukraine yisangaga mu ntambara n’u Burusiya, u Rwanda cyo kimwe n’ibindi bihugu bya Afurika birinze kugira uruhande bafata mu zihanganye muri iriya ntambara.
Inshuro nyinshi mu nteko rusange ya Loni hagiye hatorerwa imyanzuro yari igamije gushyigikira Ukraine, gusa ibyinshi mu bihugu bya Afurika byakunze guhitamo kwifata.
Ni ibyemezo cyakora cyo byagiye bitakirwa neza na Ukraine ndetse n’ibihugu by’inshuti zayo byo mu burengerazuba bw’Isi, bigasaba Afurika gutera umugongo u Burusiya ahubwo igatera ingabo mu bitugu Ukraine.
Minisitiri Kuleba yongeye kubishimangira ku wa Gatatu ubwo yahuriraga i Addis-Abeba n’abarimo Perezida Azali Assoumani wa Comores kuri ubu uyoboye Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe, cyo kimwe na Moussa Faki Mahamat uyobora Komisiyo y’uyu muryango.
Yavuze ko "Ukraine yararakaye cyane bitewe n’uko ibihugu bya Afurika byahisemo kwifata", mbere yo kubisaba kuyitiza ubufasha bwa dipolomasi mu ntambara ihanganyemo n’u Burusiya.
Uyu mukuru wa dipolomasi ya Ukraine aganira n’abanyamakuru yavuze ko "Kutabogama si cyo gisubizo".
Yunzemo ko "niba utagize uruhande ubogamiraho ku gitero Ukraine yagabweho n’u Burusiya, ni ngombwa nanone guteganya kutagira urwo ubogamiraho mu gihe hafi yawe habaho kuvogera imipaka ndetse n’ibyaha byibasira inyoko muntu."
Tanga igitekerezo