Umuyobozi w’ikipe ya Etiencelles FC, Ndagijimana Enock yahakanye amakuru yose y’ubukene avugwa mu ikipe abereye umuyobozi.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu nibwo mu binyamakuru bigiye bitandukanye no ku mbuga nkoranyambaga, hasakaye amakuru avuga ko mu ikipe ya Etiencelles ubukene bumeze nabi.
Amakuru yavugaga ko iyi kipe ishobora guterwa mpaga kubera kubura amafaranga yo gutega ijya gukina umukino ifitanye n’ikipe ya Apr FC ku wa Gatandatu tariki ya 2 Werurwe 2024.
Si ayo yavugwaga gusa, ahubwo hari andi yemezaga ko abakinnyi b’iyi kipe baba bandikiye ubuyobozi babumenyesha ko batazitabira umukino wa Apr FC batari babona amafaranga ikipe ibatiye.
Perezida Ndagijimana yabwiye Bwiza.com ko ayo makurun yose yavuzwe ari ibihuha ntashingiro afite.
Ati: "Ayo makuru ni ukubeshya, ni gihuha."
Abajijwe ku ibaruwa abakinnyi bandikiye ubuyobozi ko batazitabira umukino batari bahembwa, yavuze ko ntayo bari babona.
Ati: "Iyo baruwa y’abakinnyi ntayo turabona nituyibona turabibabwira. Ariko ntayo nzi."
Aganira na Flash Fm mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu, Perezida Ndagijimana Enock, yemeje ko yamaze kohereza imishahara y’amezi abiri mu bashinzwe ubukungu bw’ikipe, ngo bayahe abakinnyi.
Tuganira na we, twamubajije niba iyo mishahara yaba yageze ku bakinnyi maze aryumaho, ntiyadusubiza.
Etiencelles FC iri ku mwanya wa 15 irasura Apr FC ya mbere ku rutonde rw’agateganyo, mu mukino wa 23 wa shampiyona y’ikiciro cya mbere mu Rwanda.
Tanga igitekerezo