Umuhanzi wo muri Tanzaniya, Joseph Mbilinyi, uzwi ku izina rya rya Prof Jay, yagize icyo avuga ku buzima bwe agaragaza ibyamubayeho mu minsi ishize aho yari agiye kubura ubuzima Imana igakinga ukuboko.
Mu kiganiro na CloudsFmTz, Prof Jay yavuze ibyamubayeho, atangaza ko yafashwe n’indwara y’umutima inshuro eshatu nyuma y’uko urekeye gutera iminota 45,abantu bagacyeka ko byarangiye.
.
Icyo gihe Prof Jay yamaze iminsi 127 mu cyumba cy’indembe cyizwi nka ICU abaganga bamwitaho kugirango agarure ubuzima.Ati: "Gushyirwa muri ICU iminsi 127 ntabwo byari ibintu byoroshye! birenze ibitekerezo. "
Prof Jay yagiye abikwa kenshi ko yashizemo umwuka ariko ataribyo bitewe n’uko byasaga nabyo.Ibihaha bye ngo byari byangiritse kuko nawe ngo yumvaga uko amerewe bimutera ubwoba no kwiheba bigasemburwa n’uko yabonaga indembe barwariye hamwe nawe bapfa umusubirizo.
Umwaka ushize nibwo Professor Jay yafashwe n’uburwayi bitangajwe n’umugore .Icyo gihe ubushobozi bwo kumuvuza bwarabuze ariko Perezida wa Tanzania aramugoboka yishyura ibisabwa byose kugeza akize.
Professor Jay yari umudepite w’ishyaka CHADEMA, yatowe kwinjira mu bagize inteko mu 2015.Azwi mu ndirimbo nka Hapo sawa ,Utaniambia Nini?", "Kipi Sijasikia ft. Diamond Platnumz"
Tanga igitekerezo