![RDC:Iperereza ryagaragaje icyishe Okende wigeze kuba Minisitiri](local/cache-vignettes/L1000xH611/e9f5uapweaa5ih3-92b2a.jpg)
Iperereza ryakozwe ku rupfu rw’umunyapolitiki Chérubin Okende wigeze kuba Minisitiri wo gutwara abantu n’ibintu muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo, ryagaragaje ko uyu mugabo ngo yiyahuye.
Urupfu rwe rwamenyekanye taliki 13 Nyakanga 2023, ruza kwemezwa n’Umuvugizi wa Guverinoma ya DRC Patrick Muyaya.
Kuri uyu wa Kane nibwo umushinjacyaha mukuru mu rukiko rw’Iremezo, Firmin Mvonde, yahamije ko iperereza ryakozwe ryarangiye rigaragaje ko Okende atishwe nk’uko byavuzwe , ahubwo yiyahuye.
Amakuru y’urupfu rwe yagiye atavugwaho rumwe.Hari ibyavuzwe ko ari Leta ya Congo yamwivuganye abandi bakavuga ko ari abagizi banabi bamurashe.
Icyo gihe Guverinoma yatangaje ko yababajwe n’urupfu rwa nyakwigendera Okende ndetse isaba ko inzego zose bireba zihaguruka hagashakishwa abantu bose bagize uruhare mu rupfu rwe.
Taliki 12, Nyakanga, 2023 mu masaha y’umugoroba nibwo ngo uriya mugabo yashimutiwe hafi y’Ibiro by’Urukiko rurinda itegeko nshinga.Ni nyuma y’uko yari amaze igihe gito ahamagawe ngo aze agire ibyo asobanura ku mutungo we kuko ngo wiyongereye cyane mu gihe yari amaze ari Minisitiri.
Mu gitondo cy’undi munsi nibwo umurambo we uboneka yarashwe amasasu menshi.Hari ababihuje no kuba igihe cy’amatora cyari cyegereje bityo ngo Leta ya Tshisekedi ikaba yaramwivuganye kugirango atazahata nawe.
Tanga igitekerezo