Ishyaka rya politiki, “Movement de la Liberation du Congo” (MLC), rya Jean-Pierre Bemba, Minisitiri w’ingabo wa RDC, mu itangazo rigenewe abanyamakuru ryashyizwe ahagaragara kuri uyu wa Mbere, itariki ya 26 Gashyantare 2024, ryagaragaje ko ritishimiye uwahoze ari umukada mukuru waryo n’umudepite, Jean-Jacques Mamba wamaze kwifatanya na AFC irwanya ubutegetsi.
Nyuma yo gutangaza ko yifatanyije n’ihuriro AFC ribarizwamo umutwe wa M23 mu kiganiro n’itangazamakuru yatangiye i Buruseri mu Bubiligi, ishyaka MLC ryatangaje ko uyu atari akiri umuyoboke waryo.
Mu itangazo rigenewe abanyamakuru ryashyizweho umukono n’umunyamabanga mukuru waryo. Fidèle Babala yavuze ko uyu yatakaje umwanya wo kuba umunyamuryango wa MLC kuva ku itariki 19 Mutarama ubwo yeguraga kandi amahitamo ye ntaho ahuriye na MLC ikomeje kuba ishyaka ryemewe n’amategeko ryubaha amategeko ya Repubulika.
Jean-Jacques Mamba yatangaje kuri uyu wa Mbere, itariki 26 Gashyantare ko ashyigikiye Alliance Fleuve Congo, iyobowe n’uwahoze ari perezida wa komisiyo yigenga y’amatora (CENI), Corneille Nangaa, mu rwego rwo kurwanya ubutegetsi bwa Félix Tshisekedi avuga ko ari umunyagitugu.
Tanga igitekerezo