![RDC: Kandida perezida Enoch Ngila azahemba umusirikare muto asaga 500,000 Frw natorwa](local/cache-vignettes/L1000xH665/ngila_enoch_candidat_president_republique_23_jpg_711_473_1-7bc7e.jpg)
Umukandida ku mwanya wa Perezida wa Repubulika ya Demokarasi ya Congo, Enoch Ngila arashaka kugabanya umubare w’intara ukava kuri 26 ukagera kuri 11, ndetse no guhemba umwarimu wo hasi n’umusirikare muto asaga 500,000 Frw.
Ibi yabitangaje ku wa Gatatu, itariki ya 29 Ugushyingo 2023, ubwo yerekanaga imigabo n’imigambi ye, abisabwe n’Inama Nkuru ishinzwe itangazamakuru n’itumanaho (Csac).
Ku bwe, gucamoibice intara za Repubulika ya Demokarasi ya Congo byateje ibibazo byinshi kuruta uko byakemutse nk’uko iyi nkuru dukesha mediacongo.net.
Enoch Ngila avuga ko uko gucamo intara izindi byahungabanyije ingengo y’imari y’igihugu.
Muri urwo rwego, avuga kandi ko atemera Inteko Nshinga Amategeko z’Intara yemeza ibyo zagezeho ari bibi cyane mu gihugu cyose.
Yasezeranije guha amadorari 500 umwarimu wo hasi n’umupolisi cyangwa umusirikare muto namara gutorerwa kuba Perezida wa Repubulika ya Demokarasi ya Congo. Yashoje agira ati: "Aho nagiye hose, Abanyekongo barambiwe imibabaro. Bose bifuza impinduka, kandi izo mpinduka ni Enoch Ngila".
1 Ibitekerezo
Paul Kuwa 01/12/23
Kwirarira!!
Subiza ⇾Tanga igitekerezo