![RDC: Ububiko bwa Komisiyo y'amatora bwibasiwe n'inkongi y'umuriro](local/cache-vignettes/L967xH517/screenshot_20231130-201702-6f231.jpg)
Mu ijoro ryo ku wa Gatatu, itariki ya 29 Ugushyingo 2023, ahagana mu ma saa mbiri n’iminota 15 z’ijoro, inkongi y’umuriro yibasiye ububiko bw’ishami rya Komisiyo yigenga ishinzwe amatora ya RDC (CENI) ahitwa Bolobo, mu Ntara ya Mai Ndombe.
Iyi nkongi yangije burundu inyubako y’ububiko, bitera igihombo kinini cy’ibikoresho kuri CENI. Mu bikoresho byahiye bigakongoka harimo imashini za elegitoroniki z’itora (DEV) 163 zakoreshejwe mu 2018, ibyumba by’itora 136, ibikoresho byuzuye bya VSAT 2011 na mudasobwa 7 HP RFE zo mu 2017.
Mu guhangana n’iki kibazo giteye inkeke, CENI yasabye abayobozi babishinzwe gutangiza iperereza ryimbitse rigamije kumenya neza neza aho inkongi yakomotse. Irasaba kandi ko hafatwa ingamba zo kumenya no guhana, hakurikijwe amategeko, abayiteje.
Icyakoze, ntabwo iyi ari inkongi ya mbere y’ubu bwoko muri uyu mwaka. Ku itariki ya 5 Nzeri, inkongi y’umuriro yangije bateri esheshatu, imashini zitanga amashanyarazi eshatu hamwe na convertisseur byari mu bubiko bwa CENI muri Kalemie, mu Ntara ya Tanganyika.
Byongeye kandi, mu ijoro ryo ku wa Gatanu, itariki ya 28 Nyakanga rishyira ku wa Gatandatu, itariki ya 29 Nyakanga 2023, indi nkongi yibasiye ububiko bw’ubunyamabanga bukuru bwa CENI mu ntara, buherereye mu kigo cya Société Nationale des Chemins de Fer du Congo (SNCC) mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo. Ibyangiritse rero birimo imashini z’itora 963 mu 1.292 zari zirimo zahiye zirakongoka .
Tanga igitekerezo