![RDC: Urujijo ku rusaku rw'amasasu yumvikanye hafi y'Ikigo cya gisirikare](local/cache-vignettes/L1000xH562/rutshuru-976c2.jpg)
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere mu ma saa yine, muri Centre ya Rutshuru humvikanye urusaku rw’amasasu rwateje urujijo mu bahatuye, aho bamwe bakeka ko rwaba rwavugiye mu kigo cya gisirikare kihegereye abandi bakemeza ko ari M23 irimo gutoza abarwanyi ba yo.
Nk’uko amakuru agera ku rubuga Kivumorningpost avuga, urujijo rwatewe n’amasasu yumvikanye hafi y’Ikigo cya Gisirikare giherereye ahantu bita "PNA", mu kirometero nka kimwe uvuye ku nyubako y’ubuyobozi bwa teritwari.
Andi makuru ariko aturuka muri ako karere bivugwa ko kagenzurwa na M23, avuga ko batazi neza impamvu y’ayo masasu mu gihe abandi bemeza ko ari imyitozo y’abarwanyi ba M23.
Biravugwa rero ko kuri ubu inzego z’uburezi zikorera muri centre ya Rutshuru zahise zifunga amashuri, ziha abanyeshuri uburenganzira bwo gusubira mu rugo mu gihe hategerejwe ko ibintu bisubira mu buryo.
Nta gutanga ibisobanuro birambuye, abatanze amakuru bavuga ko muri icyo gice ahanini kigenzurwa na M23 hari hasanzwe ituze ndetse ibikorwa by’ubucuruzi byakomeje.
Tanga igitekerezo