Ikigo cy’ubushakashatsi mpuzamahanga cy’amahoro cya Stockholm (SIPRI) cyavuguruye raporo ku ngengo y’imari yagiye ku gisirikare ku Isi mu mwaka ushize wa 2023, aho abakoresha amafaranga menshi nka Amerika, u Bushinwa n’u Burusiya byakomeje kongera ingengo y’imari ya gisirikare.
Amafaranga yakoreshejwe ku gisirikare kandi ariyongera muri Afurika, Uburasirazuba bwo hagati, u Burayi, Aziya, Oceania na Amerika y’Amajyaruguru n’Amajyepfo. Ni ku nshuro ya mbere kuva mu 2009 amafaranga akoreshwa buri mwaka yiyongera mu turere twose dusuzumwa na SIPRI icyarimwe.
N’ingengo y’imari yiyongereyeho 105%, Repubulika ya Demokarasi ya Congo yagaragaye nk’igihugu gifite ubwiyongere bukabije bw’amafaranga yakoreshejwe mu gisirikare mu 2023 ku ijana. Abashakashatsi bavuze ko uku kwiyongera gukabije kwatewe n’amakimbirane amaze igihe hagati ya guverinoma n’imitwe yitwaje intwaro itari iya Leta nka M23.
Xiao Liang, umushakashatsi muri gahunda ya SIPRI ku ikoreshwa ry’amafaranga mu bikorwa bya gisirikare no gukora intwaro, yabwiye DW ati "igitangaje ni ukuntu kwiyongera ari kwinshi ku Isi yose, cyane cyane muri Amerika y’Epfo na Afurika."
Liang yavuze ko guverinoma ya Mexico na El Salvador zikoresha igisirikare mu bikorwa by’imbere nko kurwanya ibyaha byateguwe ndetse n’ibikorwa by’udutsiko tw’abagizi ba nabi. Yongeyeho ko Equateur na Brazil nabyo bigaragaza impungenge nk’izi.
Liang yagize ati: "Ubwiyongere ubwabwo ntibutangaje cyane, ariko ni urugero n’ubunini bw’ubwiyongere." "Uko bimeze ku Isi , niba amakimbirane n’umwuka mubi biriho bikomeje, birashoboka ko tuzabona gukomeza kwiyongera mu myaka iri imbere."
Tanga igitekerezo