Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yahamagaje Ambasaderi wa Algeria i Kinshasa, kugira ngo atange ibisobanuro ku ruzinduko Umugaba Mukuru w’Ingabo z’igihugu cye aheruka kugirira mu Rwanda.
Ku wa Mbere tariki ya 26 Gashyantare ni bwo Ambasaderi Mohamed Yazid Bouzid yakiriwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa RDC, Christophe Lutundula.
Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya RDC ibinyujije ku rubuga rwayo rwa X, yatangaje ko "usibye kumenya ubusugire bwa buri gihugu, Minisitiri Lutundula yashakaga kubona ibisobanuro byerekeye uruzinduko Umugaba Mukuru w’Ingabo za Algeria yagiriye i Kigali ku wa 20 Gashyantare".
Gen. Saïd Chanegriha mu ruzinduko rwe yakiriwe ku Cyicaro Gikuru cy’Ingabo z’u Rwanda n’abarimo Minisitiri w’Ingabo, Marizamunda Juvenal n’Umugaba Mukuru w’Ingabo za RDF, Gen Mubarakh Muganga; bagirana ibiganiro.
Icyo gihe uyu musirikare yavuze ko umubano w’igisirikare cya Algeria na RDF ari ngombwa cyane, agaragaza kandi ko we n’abofisiye yari ayoboye baje mu Rwanda kongerera imbaraga ubufatanye hagati y’impande zombi.
Ati: "Byari ngombwa ko dushaka uburyo butandukanye twagiriramo ubufatanye kugira ngo dukemure ibibazo biri imbere, dutekereza ku bibangamiye Afurika n’uturere duturanye. Ibiganiro byacu birakomeje kandi muri uru ruzinduko, imikoranire yacu irongererwa imbaraga.”
Congo Kinshasa imaze iminsi yikoma ibihugu bitandukanye ibihora kugirana umubano n’u Rwanda.
Mu minsi ishize iki gihugu cyarakariye Pologne, nyuma y’uruzinduko rw’akazi Perezida wayo, Andrzej Duda yagiriye mu Rwanda.
RDC kandi imaze iminsi yarijunditse Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi iwuhora amasezerano y’ubufatanye mu byerekeye ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro uheruka gusinyana na Leta y’u Rwanda.
2 Ibitekerezo
minani henely Kuwa 27/02/24
A sick County of African
Subiza ⇾nadia Kuwa 27/02/24
Congo we ukeneye abavuzi pe
Subiza ⇾Tanga igitekerezo