Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yikomye Pologne, kubera amasezerano y’ubufatanye mu bya gisirikare iki gihugu gifitanye n’u Rwanda.
RDC yikomye Pologne, nyuma y’amasaha make Perezida wayo, Andrzej Duda asoje uruzinduko rw’akazi yari amaze iminsi itatu agirira mu Rwanda.
Ni uruzinduko rwasize Perezida Duda agiranye ibiganiro na mugenzi we, Paul Kagame w’u Rwanda ndetse bombi banayoboye umuhango wasinyiwemo amasezerano y’ubufatanye hagati y’u Rwanda na Pologne.
Ni amasezerano yo mu nzego zitandukanye zirimo ubucuruzi, uubufatanye mu by’ubukungu, ikoranabuhanga ritangiza, kurengera ibidukikije, ubumenyi bw’Isi n’ingufu.
Aya masezerano yiyongera ku yarimo ubufatanye mu bya gisirikare ibihugu byombi bisanzwe bifitanye.
Ku wa Gatatu tariki ya 7 Mutarama ubwo ba Perezida Duda na Paul Kagame baganiraga n’itangazamakuru, Perezida wa Pologne yavuze ko igihugu cye cyiteguye guha u Rwanda "ubufasha bwo kwirinda mu gihe rwaba rugabweho igitero".
RDC biciye muri Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wayo, Christophe Lutundula, yikomye Pologne ivuga ko amasezerano y’ubufatanye mu bya gisirikare iki gihugu cyasinyanye n’u Rwanda agamije "gushyira abanye-Congo mu cyunamo".
Lutundula mu nyandiko yasohoye Ibiro Ntaramakuru ACP by’abanye-Congo bivuga ko byabonye, yamaganye icyo yise "imyitwarire y’indimi ebyiri" ya Pologne mu Nteko Rusange y’Umuryango w’Abibumbye yamaganye u Rwanda ku bwo gutera RDC, ndetse n’"ubufasha ntanyomozwa ruha ibyihebe bya M23".
Yunzemo ati: "Mu bigaragara, iyi myitwarire yatuma umuntu yizera ko Pologne yifatanyije n’u Rwanda mu gitero cyarwo kuri RDC, igihugu abasirikare bacyo bakorera ubwicanyi ku butaka bwa RDC ntibanabiryozwe".
Kinshasa ivuga ko mu rwego rwo guhangana n’"imyitwarire idasobanutse ya Pologne" ifite uburenganzira bwose bwo kugira isomo iyikuramo.
Tanga igitekerezo