Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwatangiye iperereza ku cyishe umutoza wari ushinzwe kongerera imbaraga abakinnyi b’ikipe ya APR FC, Dr Adel Zrane.
Ku wa Kabiri tariki 02 Mata 2024, nibwo hasakaye inkuru y’icamugongo ivuga ko uyu mutoza wakomokaga muri Tunisia yitabye Imana aguye iwe mu rugo gusa icyo yazize kikaba kitaramenyekanye.
Nyuma y’urupfu rw’amayobera rw’uyu mutoza, RIB yatangiye gukora iperereza kugira ngo hamenyekane icyamwishe.
Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 3 Mata 2024 nibwo ikipe ya APR FC yatangaje ko RIB yamaze gitangira iperereza kugira ngo hamenyekane icyaba cyishe uyu mutoza.
APR FC yagize ati: "Ubuyobozi bwa APR FC bufashijwe na Minisiteri y’Ingabo, bari gukorana na RIB kugira ngo harebwe icyateye urupfu rwa Dr Adel Zrane."
Ikomeza ivugo ko bari gukorana n’umuryango w’uyu mutoza uri muri Tunisia kugira ngo barebe uko yazashyingurwa iwabo.
Mbere yo kuza gutoza muri APR FC, Dr Adel Zrane yanyuze mu makipe arimo Etoile Sportif du Sahel y’iwabo muri Tunisia, Al Ain yo muri Arabie Saudite, Al-Wehdat Sportif Club yo muri Jordanie, ikipe y’Igihugu ya Mauritania ndetse na Simba SC yo muri Tanzania.
Tanga igitekerezo