Ikigo cy’igihugu gishinzwe imisoro n’amahoro (RRA) kiravuga ko abantu bafite inyubako zo guturamo ariko zikodeshwa zigakorerwamo ibikorwa by’ubucuruzi butandukanye bagomba kujya batanga inyemezabwishyu za EBM kandi bakiyandikisha k’umusoro ku nyongeragaciro.
Ibwiriza rya Komiseri Mukuru wa RRA, Bizimana Ruganintwari Pascal, ryashyizwe ahagaragara kuri uyu wa Kabiri rivuga ko ashingiye ku itegeko No 048/2023 ryo kuwa 05/09/2023 rigena inkomoko y’imari n’umutungo by’inzego z’imitegekere y’Igihugu zegerejwe abaturage ;
Ashingiye kandi ku Itegeko No 049/2023 ryo kuwa 05/09/2023 rishyiraho umusoro ku nyongeragaciro, cyane cyane ibivugwa mu ngingo ya 8 igika cya 1 (iii) kivuga ku gukodesha cyangwa gutanga uburenganzira bwo kuba mu nzu yagenewe guturwamo n’umuntu umwe hamwe n’umuryango we hakuwemo amahoteli n’andi macumbi akodeshwa ba mukerarugendo igihe cyose ubwo burenganzira bwo kuyituramo mu gihe kidahagarara burengeje iminsi 90 :
Ashyizeho ibwiriza rikurikira :
Abantu bose bafite amazu agenewe guturwamo akaba akodeshwa kandi akoreramo ibikorwa by’ubucuruzi. Urugero :
1) Restaurant n’Akabari
2) Amavuriro na farumasi
3) Ibiro hamwe n’Amaduka acururizwamo
4) Indi mirimo ikorerwa muri ayo mazu yo guturamo, inyuranyije n’ibivugwa mu gika cya 1 (iii) cy’ingingo ya 8 y’itegeko No 049 ryo kuwa 05/09/2023 ryavuzwe haruguru.
Ko abantu bafite izo nyubako bafite inshingano zo gutanga inyemezabuguzi zitanzwe n’imashini y’ikoranabuhanga (EBM), kandi ko abo banyiri amazu yavuzwe haruguru, bujuje ibisabwa biteganywa n’amategeko ko bagomba kwiyandikisha k’umusoro ku nyongeragaciro.
Tanga igitekerezo