Rainford Kalaba ukomoka muri Zambia wakiniye amakipe arimo TP Mazembe, yapfiriye mu mpanuka y’imodoka.
Iyi mpanuka yabaye kuri uyu wa Gatandatu taliki 12 Mata 2024 mu masaha ya saa sita ibera mu muhanda uva Lusaka werekeza Kafue.
Imodoka nto ya Rainford Kalaba yo mu bwoko bwa Mercedes Benz yagonganye n’igikamyo cyo mu bwoko bwa Howo gitwara ibitoro.
Rainford n’umukunzi we wari umutwaye bakomeretse bikomeye aho bajyananwe kwa muganga ariko bagezwayo bapfuye nk’uko polisi yo muri Zambia yabitangaje.
Reinford Kalaba yapfuye ku myaka 38 kuko yavutse taliki 14 Kanama1986 akaba yarakiniye amakipe nka Zesco United, Braga, Gil Vicente na TP Mazembe ari naho benshi bamumenyeye gusa aza gutandukana nayo mu mwaka ushize.
Isangize abandi
Tanga igitekerezo