Ikipe ya Rayon Sports iri mu biganiro n’umunya-Maroc Youssef Rharb ndetse na Eid Mugadam Mugadam ukomoka muri Sudani bigamije gusesa amasezerano ifitanye na bo.
Youssef yageze muri Rayon Sports muri Nyakanga uyu mwaka ayisinyira amasezerano y’umwaka umwe, gusa amakuru avuga ko atishimye muri iyi kipe nyuma yo kubura umwanya uhoraho wo gukina.
Ibibazo by’uyu munya-Maroc na Rayon Sports byatangiye ubwo umunya-Tunisia Yamen Zelfani yari akiri umutoza wayo. Icyo gihe ni bwo Youssef yatangiye kugaragaza ko atishimye kubera kudahabwa umwanya wo gukina uhagije, bijyanye no kuba Zelfani yaragaragazaga ko atanyurwa n’uburyo bwe bw’imikinire.
Ibintu byarushijeho kuba bibi ubwo Zelfani yatandukanaga na Rayon Sports mu kwezi gushize agasimburwa na Mohammed Wade, dore ko uyu munya-Maurtanie na we yakomeje kumwima umwanya wo gukina.
Amakuru avuga ko Youssef Rharb nyuma yo kubona ko nta mwanya wo gukina abona, yahise asaba Rayon Sports ko batandukana, bakaba barimo baganira ku kuba basesa amasezerano.
Ku ruhande rwa Eid Mugadam, Rayon Sports imushinja umusaruro muke ndetse no kuba kuza kwe byaragizwemo uruhare na Zelfani utarakuvugagaho rumwe n’ubuyobozi bwa Rayon Sports.
Nyuma yo kubona ari ku rwego rwo hasi kuruta abakinnyi iyi kipe ifite, Rayon Sports yaahise itekereza uburyo yasesa amasezerano na we.
Amakuru avuga ko bataramara gufata umwanzuro neza wo gusesa amasezerano, gusa amahirwe menshi akaba ari uko aba bakinnyi bombi bari basinye umwaka bagomba gusohoka muri Rayon Sports badasoje amasezerano.
Tanga igitekerezo